Siporo

Kwizera Olivier yavuze k’umutoza mushya bazaniwe

Kwizera Olivier yavuze k’umutoza mushya bazaniwe

Mbere y’uko Amavubi yerekeza muri Moroc akomereza mu Misiri ahi ari mu mwiherero, yatangaje Ramos Dal Solio Rogerio nk’umutoza mushya w’abanyezamu b’ikipe y’igihugu.

Akaba yari asimbuye kuri uyu mwanya, Mugabo Alex usanzwe ari umutoza w’abanyezamu ba APR FC.

Kwizera Olivier yavuze ko mu minsi mike yabonye ari umutoza wibanda ku byo baba bazakenera mu mukino.

Ati "Yibanda mu bintu bizakenerwa mu mukino cyane, guhaguruka vuba vuba, guhagarara neza mu kibuga, kuko abona hari ibintu dufite, adufasha mubyo abona dukeneye kumenya."

Yakomeje kandi avuga ko yababwiye ko atagiye kubahindurira uburyo bakinamo ahubwo agiye kubongerera ku byo bafite.

Ati "Yatubwiye ko atagiye kuduhindura uburyo dukina cyane ahubwo ko agiye kudufasha twongere ku byo twari dufite."

Tariki ya 29 Kamena 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryatangaje ko habaye impinduka ku mutoza w’Abanyezamu w’Amavubi maze aba Ramos Dal Solio Rogerio.

Mu makipe Ramos yatoje harimo Ikipe y’Igihugu y’u Buhinde n’andi makipe yo muri icyo gihugu nka Mumbai City, Vasco na Mahindra United. Yatoje EC Santo André na EC Novo Hamburgo RS y’iwabo muri Brésil. Hari kandi NEA Salamina yo muri Chypre n’Ikipe y’Igihugu ya Sudani.

Ramos, umunyezamu mushya w'abanyezamu b'ikipe y'igihugu
Kwizera Olivier yavuze ko hari ibintu byinshi arimo kubafasha
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top