Siporo

Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wakinaga muri Afurika y’Epfo

Rayon Sports yasinyishije umukinnyi wakinaga muri Afurika y’Epfo

Rayon Sports yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha myugariro, Charles Tchouplaou wakinaga mu cyiciro cya kabiri muri Afurika y’Epfo.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yahaye ikaze uyu mukinnyi w’Umunya-Chad ariko wavukiye muri Cameroun.

Uyu mukinnyi akaba yakiniraga ikipe ya Casric Stars yo muri Afurika y’Epfo mu cyiciro cya kabiri aho basoje ku mwanya wa kane babura amahirwe yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Charles Tchouplaou akaba ari n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Chad aho imwifashisha mu mikino itandukanye.

Tchouplaou w’imyaka 25 aje muri Rayon Sports asangamo Abel Matumona Wakonda Kanda, Nshuti Didier, Ndayishimiye Didier na Nisingizwe Christian Bebeto bamaze gusinyira iyi kipe.

Charles Tchouplaou yasinyiye Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top