Siporo

Kuki Rayon Sports yateye benshi kwifata impungenge? Yaba irimo gupfunyikirwa koko?

Kuki Rayon Sports yateye benshi kwifata impungenge? Yaba irimo gupfunyikirwa koko?

Kugeza ubu Rayon Sports imaze gutangaza abakinnyi bane yamaze gusinyisha bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026-27, gusa ntabwo abo yasinyishije barimo bahurizwaho ndetse bamwe bakemeza ko yapfunyikiwe.

Umunyarwanda yise umwana we ’Ritararenga,’ undi azana imvugo ivuga ngo ’Ujya kurya akanyoni ntabura izina akita.’

Aha munyumve neza, ntawe nibasiye nashakaga kuvuga ko utavuga ko umukinnyi akazi kamunaniye ataragatangira kimwe n’uko hari abo wabaza ibisobanuro by’ibyo bagendeyeho babasinyisha bakabibona ariko na none bihimbano.

Mu bakinnyi bane Rayon Sports imaze kwerekana barimo Mugisha Didier wavuye muri AS Kigali, Nshuti Didier wavuye muri Gorilla, Nisingizwe Christian Bebeto wavuye muri Mukura VS na Matumona Wakonda Kanda Abel wavuye mu ikipe y’Amagaju.

Nubwo ari bo yerekanye gusa bivugwa ko atari bo yasinyishije gusa kuko bivugwa ko na Nkundimana Fabio wa Marines na Muhoza Daniel wa Etoile del’Est barangizanyije n’iyi kipe.

Rayon Sports nta ngingo iyirengera kuri 3/4 by’abakinnyi imaze gusinyisha

Aba bakinnyi uko ari batandatu bivugwa ko imaze gusinyisha ariko ikaba imaze kwerekana bane gusa, umukunzi wa Rayon Sports wagira impungenge ntabwo yaba akosheje.

Ushobora kwiteramo akanyabugabo kuko udashaka kureba ukuri ariko biragoye ko aba bakinnyi bazaza bagatanga umusaruro. Bishobora kuba ariko amahirwe ni make.

Icya mbere Rayon Sports yaguze mu makipe yarangije imbere ku rutonde rwa Shampiyona, icyo si ikibazo ariko ikibazo ni ukugura abakinnyi batakinaga cyangwa bari abasimbura.

Muri aba bakinnyi yaguze, Mugisha Didier wavuye muri AS Kigali ni we wakinnye imikino myinshi aho mu mikino 39 ikipe ya AS Kigali yakinnye mu mwaka wose w’imikino yakinnyemo 37 kandi abanzamo. Yatsinze ibitego 5, atanga imipira 5 yavuyemo ibitego.

Undi ni myugariro w’Amagaju ukomoka muri DR Congo, Matumona Wakonda Kanda Abel bigaragara ko mu mikino 34 ya Shampiyona byibuze yakinnyemo igera kuri 25. Yari umukinnyi ubanzamo, nta muntu ushidikanya ku bushobozi bwe ariko na none hanze y’ikibuga bikaba ikibazo.

Myugariro Nshuti Didier wakiniraga Gorilla FC, mu mikino 34 yakinwe muri Shampiyona, 14 gusa ni yo yabanje mu kibuga indi yabaga ari ku ntebe y’abasimbura. Benshi bibaza impamvu umukinnyi wabuze umwanya muri Gorilla FC, Rayon Sports ari we isinyisha bwa mbere. Musubizwe numvireho.

Nisingizwe Christian Bebeto muri Mukura VS, mu mikino 34, 17 ni yo yabanje mu kibuga. Imabare ye na we ntabwo imuvugira kuba yaza muri Rayon Sports.

Ikindi mu mwaka ushize Rayon Sports yakuye abakinnyi babiri muri Mukura VS, Rushema Chris na Ntarindwa Aimable bose bakinaga bananzamo, gusa ubu bose amahirwe ahari ni uko bazatandukana n’iyi kipe kuko babuze umwanya wo gukina, hakibazwa niba Bebeto utarakinaga bihoraho ari we bizakunda. Mwa bantu mwe jersey ya Rayon Sports na APR FC ntikwira buri ubonetse wese, mwabibaza Uwumukiza Obedi na we waje ahamagarwa mu Mavubi ariko akaba yaricaye.

Kuri Nkundimana Fabio wa Marines, yavuye muri Musanze FC ajya muri APR FC biranga yoherezwa muri Marines FC naho biranga kuko yari umisimbura, mu mikino 38 yagaragaye muri 20, 11 yabanje mu kibuga indi aza ari umusimbura. Yatsinze ibitego 6 atanga imipira 4 yavuyemo ibitego.

Muhoza Daniel we ntabwo umuntu yamuvugaho byinshi kuko aracyari muto, afite impano kandi Rayon Sports yamuguze kuko igomba kuzaba ifite abakinnyi batatu bari munsi y’imyaka 21 nk’uko itegeko ribiteganya.

Uko bigaragara

Mu bakinnyi Rayon Sports imaze gusinyisha yakabaye yarashyize imbaraga mu kongerera amasezerano abakinnyi bayo basoje kuko urebye nta tandukaniro ririmo n’abo baje gusimbura.

Ahubwo wasanga abo baje gusimbura ari bo beza kurushaho.

Kuko ntabwo wagereranya Matumona Wakonda Kanda Abel, Nshuti Didier na Youssou Diagne na Ramazani Tshimanga yewe na Emery Bayisenge.

Nta tandukaniro riri hagati ya Kabange na Ndayishimiye Didier. Ntarindwa Aimable na Nisingizwe Christian Bebeto nabo ni uko.

Nikomeza muri uyu mujyo ishobora kuzisanga n’abanyamahanga izagura bizagenda uku. Bashobora kuza bigakunda, nk’uko twatangiye tubivuga ko "Ntawuvuma iritararenga "

Matunona mu ikipe y'Amagaju yabanzagamo ariko hanze y'ikibuga aracyemangwa
Nisingizwe Christian yari umusimbura muri Mukura VS
Ndayishimiye Didier ni we mukinnyi wakinnye imikino myinshi mubo Rayon Sports yaguze
Nshuti Didier yavuye muri Gorilla FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top