Umuhanzi Nyarwanda Ruhumiriza James [King James] yateguye igitaramo mu Bubiligi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.
Ni igitaramo kizaba tariki ya 22 Kanama 2026 mu Mujyi wa Brussels muri Birmingham Place.
Iki gitaramo nacyo cyiswe 20 Years of King James, kizaba nyuma y’ibindi bibiri azakorera mu Rwanda muri Kigali Arena.
King James yatangaje ko azakora igitaramo yise ’20 Years of King James’ tariki ya 1 Kanama 2026 muri Kigali Arena.
Amatike akijya hanze yahise ashira biba ngombwa ko na tariki ya 2 Kanama 2026 nabwo yemera kuzakora ikindi gitaramo kugira ngo n’abacikanywe bazataramirwe ku munsi wa kabiri.
Kuri ubu King James abifashijwemo na Kompanyi ya Zentronation, bateguye iki gitaramo no mu Bubiligi.
King James agiye gutaramira mu Bubiligi
Azajya mu Bubiligi amaze gutaramira i Kigali

Ibitekerezo