Umukinnyi w’umunyarwanda ufite ubwenegihu bw’u Bubiligi, Aaron Murenzi yamaze gusinyira Levante UD ikina icyiciro cya mbere muri Espagne (La Liga).
Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko asatira, kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Kamena 2026, nibwo ikipe ya Levante yamutangaje.
Aaron Murenzi w’imyaka 18 uvuka ku babyeyi bombi b’abanyarwanda, agomba guhera mu ikipe ya kabiri ariko akaba ari mu bakinnyi Levante UD izajya yifashisha no mu ikipe ya mbere.
Yakuriye mu irerero rya RSC Anderlecht akomereza muri KRC Genk aho ubu yakiniraga abatarengeje imyaka 18 bayo.
Nubwo yakiniye abatarengeje imyaka 17 b’u Bubiligi, ni umwe mu bakinnyi bifuzwa n’ikipe y’igihugu Amavubi ko yaza kongera imbaraga mu bandi ndetse amakuru avuga ko ibiganiro birimo kugenda neza.

Ibitekerezo