Iyo Kwizera Olivier abuze gato simpumeka, igihe kirageze ngo Rayon imuhe ibyo ashaka - Uhagarariye inyungu ze
Uhagarariye inyungu za Kwizera Olivier, yavuze ko iyo uyu munyezamu abuze gato adahumeka kuko baba bamuhamagara bamubaza aho ari, rero igihe kikaba kigeze ngo niba Rayon Sports imukeneye imuhe ibyo ashaka.
Ibi Kipepe yabitangaje nyuma y’uko uyu munyezamu atarabasha kongera amasezerano mu gihe Rayon Sports ivuga ko ibiganiro bigikomeje.
Kipepe usanzwe ari n’umutoza, yavuze ko hari ibyo beretse ubuyobozi bifuza nabwo bugira ibyo bubabwira ariko bari batarahuza.
Ati "Dufite ibyo twayibwiye, ejo twavuganye nabo batubwira aho bageze bazamura natwe tubabwira ibyifuzo byacu, turacyari mu biganiro ntabwo biraba bibi, icyo nzi bishobora kuzaba byiza."
Yakomeje anavuga ko Kwizera Olivier afite n’andi makipe amushaka bityo ko bakirimo kugereranya ngo barebe aho byaba ari byiza.
Ati "Ikibazo si amafaranga, umukinnyi akina ashaka ahantu heza handi hahari, nibwo Shampiyona ikirangira umukinnyi afite andi makipe yamuhamagaye turimo kureba ibyo batanga niba byaba byiza kuruta ibya Rayon Sports, gusa mu gihe bitarakunda Olivier aba akiri umukinnyi wa Rayon Sports."
Gusa yashimangiye ko ibyo kujya gukina hanze bitaba ikibazo kuko Rayon Sports ibahaye ibyo bifuza n’uyu munsi yahita asinya.
Ati "Twebwe twabwiye ubuyobozi bwa Rayon Sports ibyo twifuza, n’ubu mu gitondo buvuze ngo muze mufate ibyo mwadusabye, twahita dusinya."
"Dutegereje ko baganira ku byo twifuje, twaganiriye n’umutoza, tuganira na perezida, tuganira na ’directeur technique’ w’umuzungu batwereka icyerekezo natwe tugira ibyo tubereka."
Kipepe abona igihe kigeze ngo Kwizera Olivier ahabwe ibyo yifuza niba koko Rayon Sports imukeneye kuko ni umukinnyi ukina imikino yose.
Ati "Kwizera iyo aje mu kazi murabizi ntabwo ari ukwicara, umukino wa Gicumbi FC arimo, umukino wa Confederation arimo, iyo abuze barampamagara ngo ’Kipepe Kwizera ageze he?’ Isaha irageze ngo mumuhe ibyo ashaka."
Yatanze ihumure ku bakunzi ba Rayon Sports ko amahirwe ahari ko Kwizera Olivier waje mu mikino yo kwishyura ya 2025-26, umwaka utaha w’imikino yazakinira Gikundiro.

Ibitekerezo