Siporo

Rayon Sports yatangaje umutoza w’abazamu wanyuze mu ikipe ya Nice mu Bufaransa

Rayon Sports yatangaje umutoza w’abazamu wanyuze mu ikipe ya Nice mu Bufaransa

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze kugena Hugo Tricarico nk’umutoza mushya w’abanyezamu, mu rwego rwo gukomeza kongerera ubushobozi ishami ry’abatoza abazamu bayo mbere y’itangira ry’umwaka mushya w’imikino.

Aya makuru yatangajwe n’iyi kipe ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, igaragaza ko yishimiye kwakira uyu mutoza mushya uzaba umwe mu bagize abatoza b’iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Mu butumwa bwashyizwe hanze, Rayon Sports yavuze ko Tricarico ari umutoza wakuze kandi akanyura mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya OGC Nice, imwe mu makipe azwi cyane mu Bufaransa. Uyu mugabo kandi yigeze gukora akazi ko gutoza abanyezamu mu ikipe ya Vannes yo mu Bufaransa.

Rayon Sports yagaragaje ko uyu mutoza azafatanya na Ndayishimiye Eric “Bakame”, wahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi ndetse akaba asanzwe ari umwe mu batoza b’abanyezamu muri iyi kipe.

Iyi kipe yavuze ko intego ari ugukomeza kuzamura urwego rw’abanyezamu bayo no kububakira ubushobozi bwabafasha guhangana ku rwego rwo hejuru haba mu marushanwa yo mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

Gikundiro ikomeje kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2026/27 iherutse kwibikaho abakinnyi barimo Nizeyimana Mubaraka, Ndayishimiye Didier, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian, Abbel Matumona, Charles Tchouplaou na Ndikumana Fabio.

Hugo Tricarico yagizwe umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top