Siporo

Kakule Mugheni Fabrice yavuze ikibura ngo asinyire Rayon Sports

Kakule Mugheni Fabrice yavuze ikibura ngo asinyire Rayon Sports

Umukinnyi ukina mu kibuga ukomoka mu giohugu cya DR Congo, Kakule Mugheni Fabrice, avuga ko ibiganiro na Rayon Sports byarangiye hasigaye ko iyi kipe imwishyura agasinya.

Mu ntangiriro z’uku kwezi wa Kamena 2020, uyu musore wari usoje amasezerano ye muri iyi kipe, yasezeye ku bakunzi b’iyi kipe avuga ko atazakomezanya na Rayon Sports umwaka utaha w’imikino wa 2020-2021.

Icyo gihe yavugaga ko iyi kipe yafashe umwanzuro wo gukinisha abana ndetse ko yari yabwiwe ko n’umushahara we ugomba kugabanywa.

Nyuma y’iminsi mike, umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yabwiye ISIMBI ko bari mu biganiro n’abakinnyi batandukanye barimo na Kakule Mugheni Fabrice.

Mu kiganiro kigufi Mugheni yahaye ISIMBI, yavuze ko ari byo koko ari mu biganiro n’iyi kipe ndetse ko byanarangiye hasigaye ko bamwishyura.

Yagize ati“Ni byo nyuma yo gusezera twaravuganye. Twaravuganye ubu hasigaye ko bampa amafaranga. Amafaranga ni yo abura gusa.”

Uyu musore utifuza kuvuga byinshi ku mpamvu yatumye asubukura ibiganiro na Rayon Sports, yemeje ko isaha n’isaha yasinyira Rayon Sports.

Kakule Mugeni Fabrice yinjiye muri Rayon Sports muri 2015 ayivamo 2017 agiye muri Kiyovu Sports yakiniye umwaka umwe maze muri 2018 agaruka muri Rayon Sports akaba yari asojemo amasezerano y’imyaka 2.

Kakule yavuze ko isaha n'isaha yasinyira Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Hakizimana pierro
    Ku wa 17-06-2020

    mbanje kubasuhuza nkibisanzwe fan reyon ariko adiel azaseba ntakirengez cyane ibyo yakoze nibisanzwe umutoza wase byamuhira kandi ntekezako bitazongera gutwara igikombe adatsinzwe murakoz.

IZASOMWE CYANE

To Top