Nyuma yo kwangirwa gukorera imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove bitewe n’imirimo yo kugisana igiye kuhakorerwa, Rayon Sports yamaze kumvikana na Skol ikaba igiye gukomeza kuhakorera imyitozo n’ikibuga gisanwa.
Ku munsi w’ejo ku gicamunsi nibwo ikipe ya Rayon Sports yagiye gukora imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove nk’uko bisanzwe, bakaba barahasanze hafunze hariho n’itangazo rivuga ko bitewe n’imirimo yo gusana ikibuga igiye kuhakorerwa kugeza ku itariki 30 z’uku kwezi, abakoreshaga icyo kibuga bakwiye kuba bashatse ahandi baba bakorera.
Byabaye ngombwa ko ikipe ihita itaha idakoze imyitozo, aho abakinnyi bahise bajya mu nama n’ubuyobozi bw’ikipe.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko bamaze kumvikana na Skol ubu nta kibazo abakinnyi bazajya bakora imyitozo, ndetse n’uyu munsi bakaba bari buyikore mu kanya saa 9:00’
Yagize ati"tuzajya dukorera mu Nzove nk’uko bisanzwe nta kibazo kirimo, n’ubu mu kanya saa 9:00’ abakinnyi bagiye gukora imyitozo. Twumvikanye tuzajya dukora nta kibazo n’ikibuga gisanwa, ntacyo bizangiza."
Iki kibuga Rayon Sports ikaba yaragihawe na Skol ngo ijye igikoreraho imyitozo, bikaba biri mu masezerano iyi kipe yagiranye n’uru ruganda, uretse n’iki kibuga bahabubakiye amacumbi aho abakinnyi bashobora gukora imyitozo mu gitondo bakaruhuka, nyuma ya ssa sita bagakora indi batagombye gutaha.
Rayon Sports ikaba irimo kwitegura umukino w’umunsi wa 8 aho ku munsi w’ejo izakira ikipe ya Marines FC i Nyamirambo.

Ibitekerezo
Iritonda carmel
Ku wa 6-11-2019Nukuri birakwiye kandi biratunfanye