Siporo

Impinduka ku mukino wa APR FC na Kiyovu Sports

Impinduka ku mukino wa APR FC na Kiyovu Sports

Umukino w’umunsi wa 8 Kiyovu Sports izakira APR FC, wagombaga kuba ku wa Gatatu wamaze kwimurirwa ku Gatanu w’iki cyumweru.

Uyu mukino wagombaga kuba tariki ya 6 Ugushyingo ukabera ku kibuga cya Mumena, Kiyovu Sports ikaba yari yasabye ko uyu mukino wakimurwa ugashyirwa ku wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo ukabera kuri Stade Regional.

Nk’uko bigaragara mu ibaruwa FERWAFA yandikiye Kiyovu Sports, yayimenyesheje ko ubusabe bwayo bwemewe umukino uzaba ku munsi wo ku wa Gatanu saa 18:00’ ariko ikazagura amavuta azakoreshwa kuri uwo mukino.

Kugeza ku munsi wa 7 wa shampiyona, APR FC niyo ya mbere n’amanota 17 mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya 4 n’amanota 14.

Ibaruwa imenyesha aya makipe igihe umukino uzabera
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top