Siporo

Haruna Niyonzima yatandukanye na AS Kigali asubira gukina hanze y’u Rwanda

Haruna Niyonzima yatandukanye na AS Kigali asubira gukina hanze y’u Rwanda

Kapiteni wa AS Kigali ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima yamaze gutandukana n’iyi kipe yerekeza muri Al Ta’awon Sports Clubyo yo muri Libya.

Haruna Niyonzima uheruka kongera amasezerano ye muri AS Kigali y’umwaka umwe, yifuzwaga bikomeye n’iyi kipe ndetse ikaba yamaze kumwegukana.

AS Kigali ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter, yifurije amahirwe masa Haruna Niyonzima mu rugendo rushya agiye gutangira muri Al Ta’awon Sports Club.

Iyi kipe ikaba yarabengutse uyu mukinnyi mu mikino Nyafurika aho AS Kigali yahuye na Al Nasr Benghazi yo muri iki gihugu na yo byavuzwe ko imwifuza.

Al Ta’awon Sports Club nyuma y’umunsi wa 9 wa shampiyona iri ku mwanya wa 6 n’amanota 12 mu gihe Al Ahli Benghazi ya mbere ifite 16.

Haruna akaba asubiye gukina hanze y’u Rwanda nyuma y’uko muri Nyakanga 2021 yatandukanye na Yanga yo muri Tanzania ahita aza gusinyira AS kigali yakiniraga kugeza uyu munsi.

Haruna Niyonzima yatandukanye na AS Kigali yerekeza muri Libya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Baziaka zachee joseph
    Ku wa 8-01-2023

    Mutugezeho amakulu avugwa mwikipe yi guhugu yu rwanda na bakinyi bansha bateganya kuza ku bakinira baturuka hanze

  • Dukuzimana
    Ku wa 31-12-2022

    Mutudukumburire ibyumutoza unjazamuri aperi

  • Dukuzimana
    Ku wa 31-12-2022

    Mutudukumburire ibyumutoza unjazamuri aperi

  • Dukuzimana
    Ku wa 31-12-2022

    Mutudukumburire ibyumutoza unjazamuri aperi

  • Dukuzimana
    Ku wa 31-12-2022

    Mutudukumburire ibyumutoza unjazamuri aperi

IZASOMWE CYANE

To Top