HANZE Y’IKIBUGA: Ibyo utamenye kuri Usengimana Faustin wigeze gutoroka, abantu ahangayikira n’inyamaswa yifuza kuba yabayo
Myugariro w’ikipe y’igihugu Amavubi wasoje amasezerano muri Buildcon FC yo muri Zambia, Usengimana Faustin ahamya ko ikintu kimuhangayikisha umunsi ku munsi ari ugutekereza kuri ejo hazaza, bikamutera imbaraga zo gukora cyane.
Uyu mugabo uri mu Rwanda, yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW kibanze ku buzima bwe bwo hanze y’ikibuga.
Uyu myugariro ukina mu mutima w’ubwugarizi avuga ko igihe atari mu bikorwa bya ruhago ikindi kimutwarira umwanya aba arimo yita ku muryango we.
Yagize ati“ikintu kintwarira umwanya ni ukuba ndi mu rugo ndeba filime, ndikumwe n’umuryango wanjye nywitaho, urebye ni ibyo.”
Mu buzima bwe ngo ikintu kimuhangayikisha ni ejo hazaza he ari nabyo bituma akora cyane, ibi bikajyana no kuba abantu ahangayikira ari umuryango we.
Yagize ati“ikintu kimpangayikisha navuga ni ugutegura iby’ejo hazaza, ari nabyo bituma nkora cyane. Abantu mpangayikira umunsi ku munsi ni umuryango wanjye, umugore n’umwana n’umuryango we muri rusange.’
Mu bwana bwe avuga ko atazibagirwa ukuntu yigeze kujya gutoroka agiye gukina umupira akanyura mu idirishya ariko umupira ugafatwamo bikamusaba gusubira inyuma.
Yagize ati“hari igihe nigeze gushaka gutoroka ngiye kujya gukina, kandi nagombaga kugenda nta muntu umbonye nigira inama yo kunyura mu idirishya, nyuzemo umupira nari nambaye ufatwamo, niko gakoryo nibuka nakoze nk’iri umwana.’
Umuntu wese yifuza kuba umunyembaraga, ni yo mpamvu bibaye ngombwa ko ahinduka indi nyamanswa itari umuntu yaba Intare kuko ari inyembaraga cyane ko yitwa umwami w’ishyamba.
Yagize ati“umuntu iteka yifuza gukora ibirenze ibyo abandi badakora, numva kandi bavuga ngo umwami w’ishyamba ni Intare nanjye numva nahitamo kuba Intare.”
Avuga ko ikintu yakubitiwe cyane akiri umwana ari ukujya gukina umupira w’amaguru kuko rimwe na rimwe yagendaga nta ruhushya yahawe.
Usengimana Faustin arubatse afite umugore n’umwana. Yashakanye na Bayingana Daniella tariki ya tariki ya 9 Ugushyingo 2019 habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ni mu gihe ubukwe nyirizina bwabaye tariki 16 Ugushyingo 2019.

Ibitekerezo