Hakizimana Muhadjiri yavuze ku byo kuba yaramaze kumvikana na Rayon Sports
Rutahizamu wa Police FC, Hakizimana Muhadjiri avuga ko nta kintu yatangaza kuhazaza he mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2021-22 urangira, gusa ngo Rayon Sports ni ikipe nziza kuyikinira ntacyo byaba bimutwaye.
Izina Hakizimana Muhadjiri ni izina ririmo kuvugwa cyane ku isoko ariko amakuru amwerekeza mu ikipe imwe ari yo Rayon Sports ndetse bikavugwa ko bamaze no kumvikana.
Uyu mukinnyi wasinyiye Police FC umwaka umwe ukaba urimo ugana ku musozo, yabwiye ikinyamakuru ISIMBI ko ubu nta kintu yatangaza niba azatandukana na Police FC cyangwa se niba azayongerera amasezerano.
Ati “ibyo ng’ibyo ntabwo nabivuaho kuko shampiyona iracyahari, numva nzabivuga iyi shampiyona irangiye.”
Ku kuba ibiganiro na Rayon Sports bigeze kure, yavuze ko atabuza abantu kuvuga ibyo bashaka, gusa ngo ni ikipe nziza anayigiyemo ntacyo byaba bimutwaye.
Ati “abantu bavuga ibyo bashaka, ariko nk’uko nakubwiye biransaba shampiyona irangire kugira ngo buri muntu azamenye gahunda mfite. Rayon Sports ni nkuru buri muntu anubaha kuko ni ikipe nkuru hano, uba ugomba no kuyubaha urebye. Ibiganiro bigenze neza nkayisinyira nta kibazo kuko icya mbere ni uko umenya akazi kawe.”
Si ubwa mbere bivuzwe ko Rayon Sports yifuza uyu mukinnyi ariko bikarangira atayikiniye aho we yivugira ko ari ukubera ibiganiro bitagenze neza.
Muri 2020 nibwo uwari perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate yatangaje ko uyu mukinnyi ibiganiro bisa n’ibyarangiye abakunzi b’iyi kipe bamwitega gusa byarangiye yerekeje muri AS Kigali.
Umwaka ushize na wo yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ntibyagenda neza ahitamo guhita yerekeza muri Police FC.

Ibitekerezo
ishimwesammuel10@gmail.com
Ku wa 11-05-2022akund rayon
ishimwesammuel10@gmail.com
Ku wa 11-05-2022akund rayon
BYIZERO Aime
Ku wa 9-05-2022I really like your News
Courage