Siporo

Gasogi United yanyagiye Police FC, Kiyovu Sports itsikira imbere ya Bugesera FC

Gasogi United yanyagiye Police FC, Kiyovu Sports itsikira imbere ya Bugesera FC

Gasogi United yanyagiye Police FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 26 bituma igenda isohoka mu makipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri.

Ni umukino Police FC yagiye gukina ubona ko guhera mu izamu kugeza mu busatirizi umutoza Frank Nuttall yari yakoze impinduka aho yahaye amahirwe abakinnyi benshi bari bamaze igihe badakina.

Uretse Dominique Antoine Ndayishimiye ukunze kubona umwanya mu ikipe ya mbere, abandi bakinnyi ba Police FC bari abakinnyi badakunze gukoresha.

Izi mpinduka zoroheye Gasogi United cyane kuko ku munota wa 12 Armel Ghislain yari afunguye amazu nyuma yo kureba uko umunyezamu Rwabugiri ahagaze.

Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 43, Nsengiyumva Mustapha yacomekewe umupira mwiza mu rubuga rw’amahina maze atera ishoti rikomeye mu izamu maze Rwabugiri ntiyamenya uko bigenze. Bagiye kurhuka ari 2-0.

Mu gice cya kabiri umutoza Nuttall yakoze impinduka maze Paicifque aha umwanya Danny Usengimana, ariko izi mpinduka ntacyo zafashije Police FC kuko nta mahirwe akomeye iyi kipe yigeze ibona.

Ku munota wa 75, Gasogi United yaje gutsinda igitego cya gagatu cyatsinzwe na Yamini Salum nyuma y’umupira mwiza yari acomekewe agahita atera mu izamu nyuma yo kubona ko Rwabugiri atari ahagaze neza.

Umukino wari wabanje Kiyovu Sports iri mu rugamba rw’igikombe, yatsikiye imbere ya Bugesera FC bangaya 0-0 bituma APR FC iyisiga amanota 3.

Uyu munsi kandi hari habaye umukino wo Etoile del’est yatsinzemo Marines 2-0. Imikino yabaye ejo, Rayon Sports yanganyije Gicumbi 0-0, Mukura VS inganya na AS Kigali 2-2, Gorilla inganya na Rutsiro 0-0, APR FC itsinda Espoir FC 3-2 ni mu gihe Etincelles yatsinze Musanze FC 1-0.

Nyuma y’umunsi wa 26, APR FC iyoboye urutonde na 60, Kiyovu Sports ifite 57, Rayon Sports na AS Kigali zifite 43, Mukura ikagira 40, Police FC na Musanze FC zifite 36.

Gicumbi ni iya nyuma n’amanota 17, imbere yayo hari Etoile del’Est ifite 23, Rutsiro 25 na Gorilla ifite 26.

Abakinnyi ba Gasogi United bishimira gutsinda Police FC
Police FC ntiyorohewe n'umukino
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Irene Bruno
    Ku wa 9-05-2022

    ni Irene Bruno Malawi
    Izo kipe turazishyigikiye

IZASOMWE CYANE

To Top