FERWAFA yafatiye ibihano Sarpong ku myitwarire igayitse yagaragaje ku mukino wa Sunrise FC
Nyuma yo guhabwa ikarita itukura ku mukino w’umunsi wa 5 ikipe ya Rayon Sports yari yasuyemo Sunrise, Sarpong yaje kutishimira uburyo abafana bamuvugirizaga induru abundi azamura musumbazose (ubusanzwe bifatwa nk’igitutsi) arayibereka, FERWAFAFA ikaba yamaze kumuhanisha guhagarikwa umukino umwe.
Ni umukino wari wabaye tariki ya 26 Ukwakira 2019, ubera i Nyagatare kuri Golgotha Stadium, ubwo bari bamaze kongeraho iminota 5 y’inyongera, Michael Sarpong yabonye ikarita itukura kubera amakosa yari akoze.
Ubwo yarimo asohoka ava mu kibuga agiye mu rwambariro, abafana bamvugirije induru maze nawe azamura urutoki rusumba izindi ararubereka, byafashwe nko gutesha agaciro abantu hifashishijwe ibimenyetso.
Tariki ya 1 Ukwakira 2019, komisiyo y’ubujurire muri FERWAFA yatumije Sarpong maze aritaba ari kumwe n’umwunganira mu mategeko, Me Zitoni, ariko inama ntiyabaye kuko bavugaga ko bafite izindi gahunda zihutirwa kandi inama ikaba yatinze kuko yagombaga gutangira saa 14h, ariko iba saa 15h.
Komisiyo y’ubujurire yarabyemeye maze babwirwa ko bazitaba tariki ya 2 Ukwakira, ariko Sarpong ntiyabonetse habonetse Me Zitoni umwunganira unavuga ko ahagarariye Rayon Sports, yemeye ibyo umukinnyi we ashinjwa byose, anavuga ko akwiye imbabazi atazabisubira ndetse na Rayon Sports yiteguye gusaba imbabazi.
Komisiyo ikaba yaricyaye igasesengura amashusho na raporo kuri uwo mukino, isanga ikimenyetso Sarpong yakoze ari ugutesha abantu agaciro, kikaba kigayitse mu mupira w’u Rwabda bityo akaba agomba guhanwa hifashishijwe ingingo ya 55 igika cya mbere, mu mategeko agenga amarushanwa ivuga ko umuntu wese utesha undi icyubahiro koresheje uburyo ubwo ari bwo bwose cyane cyane ibimenyetso, ibitutsi, cyangwa ubutumwa kuri radiyo ahanishwa guhagarikwa imikino. Iyo icyaha cyakozwe n’umukinnyi, ahagarikwa nibura imikino ibiri.
Kuba Sarpong yemera icyaha akaba yadohorewe aho yahagaritswe umukino umwe, bivuze ko umukino Rayon Sports izakiramo Marines FC ku wa Gatatu atazawukina.
Dore imyanzuro yafashwe mu buryo burambuwe

Ibitekerezo
Mugwaneza oluga
Ku wa 5-11-2019Oy rwose sarpong yakoze amakosa gutuka abantu ntago byaribikwiriye kbx arega tugomba kugaragaza imyitwarire myiza mubyo dukora kabone niyo ibyo twakoze bitajyenda nez nkuko tubishaka iyo utsinzwe ukemera ko watsinzwe bigufasha kumenya aho ukosora
Shumbusho
Ku wa 4-11-2019None se kuki Muhadjiri ajugunya ingobyi atahanwe ese Amran akiri muri APR igihe Rayon yari imaze kubatsinda ashaka gukubita umusifuzi batahanwe yewe koko uhetswe neza asohora amaboko!