Bite bya Nduwayo Valeur wakuwe ku kibuga na Ambulance bigatera benshi kwifata mapfubyi
Nyuma yo gukurwa mu kibuga asa n’uwataye ubwenge akajyanwa kwa muganga bigatera benshi ubwoba, Nduwayo Valeur ubu ameze neza yatangiye gutora imbaraga.
Hari mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona wabaye ejo hashize kuri Stade Ubworoherane i Musanze aho Nduwayo Valeur yakiniwe nabi na Ndizeye Samuel ku munota wa 45.
Umusifuzi wo hagati Twagirumukiza Abdulkarim yahise atanga ikarita y’umuhondo kuri uyu myugariro wa Rayon Sports wakoze iri kosa ryabereye ahagana mu kibuga hagati ariko nyuma ayihinduramo itukura aho byateje imvuru n’abatoza ba Rayon Sports bakinjira mu kibuga bajya gusobanuza umusifuzi.
Nubwo ibyo byabaga, Nduwayo Valeur wari uryamye hasi yabaye nk’utaye ubwenge ndetse guhumeka biranga ku buryo byahagaritse imitima ya bamwe mu bakinnyi b’impande zombi.
Umunya-Kenya Namanda Luke Wafula yagaragaye yipfutse mu maso arira aza kureba bagenzi be bari bagiye guhamagaza imodoka y’imbangukiragutabara ngo yinjire mu kibuga. Ni mu gihe Umugande Ben Ocen na we yari yikoreye amaboko.
Abaganga b’amakipe yombi bihutiye kujya mu kibuga ngo baramire ubuzima bw’uyu mukinnyi mu gihe bagenzi be [aba-Rayon Sports n’aba-Musanze FC] bakuyemo imipira bakamuhungiza kugira ngo abone akayaga.
Imodoka y’imbangukiragutabara ikigera mu kibuga, Nduwayo yafashijwe kubona umwuka ahumeka mbere y’uko azazanzamuka agahaguruka. Mu gikorwa cyamaze hafi iminota icyenda uhereye ubwo yari amaze kugwa, yahise ajyanwa kwa muganga ku Bitaro bikuru bya Ruhengeli.
Nduwayo yahise asimburwa na Nshimiyimana Clément wakinnye neza muri uyu mukino Musanze FC yatsinzemo ibitego 2-0 byinjijwe na Peter Agblevor na Namanda Luke Wafula ku munota wa 84 n’uwa 87.
Musanze FC ku mugoroba w’ejo hashize ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa Twitter, yagize iti "Nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino twatsinzemo Rayon Sports
akajyanwa kwa muganga mu mukino hagati, ubu umukinnyi Nduwayo Valeur ari gutora mitende aho arwariye."
)Nyuma yo kugirira ikibazo mu mukino twatsinzemo @rayon_sports akajyanwa kwa muganga mu mukino hagati, ubu umukinnyi Nduwayo Valeur ari gutora mitende aho arwariye @Ruhengerirefer1 pic.twitter.com/hsTsmhKkoV
— Musanze FC (@musanzefc) November 27, 2022

Ibitekerezo