AS Kigali yabambiwe i Golgotha, Rayon Sports yicinya icyara (AMAFOTO)
AS Kigali yatsinzwe na Sunrise FC kuri Stade Golgotha 2-1 biha Rayon Sports amahirwe yo kuba yasoza igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde mu gihe yatsinda Gasogi United.
Shampiyona yari yakomeje hakinwa umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2022-23 akaba ari na wo munsi usoza igice kibanza cya shampiyona.
AS Kigali yari iyoboye urutonde n’amanota 30, yari yasuye Sunrise FC i Nyagatare kuri Stade Golgotha.
Yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yizere gusoza igice kibanza cya shampiyona iyoboye urutonde ititaye ku bizava ku mukino Rayon Sports ya kabiri izakinamo na Gasogi United ku wa Gatanu w’iki cyumweru.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari 0-0, abasore ba Casa Mbungo bari banatsinze igitego mu gice cya mbere bakanga, bumvaga bigishoboka.
Samson Babuwa yaje gufungura amazamu ku ruhande rwa Sunrise FC ku munota wa 58, hari mbere y’uko Mubiru Yafesi atsinda igitego cya kabiri ku munota wa 68.
AS Kigali yagerageje kwishyura ariko biranga, gusa yaje kubona igitego cy’impozamarira marira ku munota wa 86 gitsinzwe na Jacques Tuyisenge.
Indi mikino yabaye Gorilla FC yatsindiye Espoir FC i Rusizi 1-0, Musanze inganya na Police FC 1-1, Rutsiro FC itsinda Bugesera FC 2-1 ni mu gihe Mukura VS yatsinze Rwamagana City 2-1.
Ejo hazaba umukino umwe wo Etincelles izakiramo APR FC. Ku wa Gatanu, Marines izakira Kiyovu Sports n’aho Rayon Sports yakire Gasogi United.

Ibitekerezo