APR FC yakoze impanuka yatsinzwe na Marines ariko ikomeza muri ½ cy’igikombe cy’Amahoro
Marines FC yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino wo kwishyura wa ¼ cy’igikombe cy’Amahoro 2022 ariko APR FC iba ari yo ikomeza bitewe n’uko yayitsinze 2-0 mu mukino ubanza.
Ni umukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 4 Gicurasi saa 15h.
APR FC yagiye gukina uyu mukino nyuma yo gukora impannuka ubwo yerekezaga ku kibuga gukina ariko ku bw’amahirwe nta wakomeretse, bakaba bahise berekeza ku kibuga gukina na Marines FC nk’uko byari biteganyijwe.
Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry’indi, ni mu gihe yari yagerageje kurema amahirwe agiye atandukanye.
Igice cya kabiri Marines yagerageje gushaka igitego ndetse biza no kuyihira ibona igitego ku munota 65 gitsinzwe na Mugiraneza Frodouard, ni ku mupira w’umuterekano bamupashe maze agaterera ishoti inyuma gato y’urubuga rw’amahina ariko umunyezamu Heritier agiye kuwufata umunyura mu myanya y’intoki.
APR FC yagerageje gushaka uko yakwishyura iki gitego ndetse igenda inarema amahirwe ariko ubusatirizi bwayo ntibwayabyaza umusaruro, umukino warangiye ari 1-0.
Gusa nubwo Marines FC yatsinze yahise ivamo kuko APR FC yari yayitsinze 2-0 mu mukino ubanza, bivuze ko yayisezereye ku giteranyo cy’ibitego 2-1. Muri ½ APR FC ikaba izahura na Rayon Sports.
Undi mukino wa ¼ uteganyijwe uzaba ku munsi w’ejo, Police FC izakira Etoile del’Est, izakomeza izahura na AS Kigali muri ½.

Ibitekerezo