Siporo

APR FC bigoranye yikuye i Rusizi, Rayon Sports ihagamwa na Gicumbi FC

APR FC bigoranye yikuye i Rusizi,  Rayon Sports ihagamwa na Gicumbi FC

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2021-22, yari yakomeje hakinwa umunsi wa 26, APR FC yabashije gukura amanota 3 i Rusizi itsinda Espoir FC ni mu gihe Rayon Sports yahagamwe na Gicumbi irwana no kutamanuka.

Umukino wabumburiye indi ni uwo Rayon Sports yakiriyemo Gicumbi FC iri ku mwanya wa nyuma irimo irwana no kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Uyu mukino wabaye saa 12h30’, ntabwo wahiriye Rayon Sports kuko baje kunganya ibitego 2-2.

Ibitego byose bya Rayon Sports byatsinzwe na Essomba Willy Onana ku munota wa 27 na 41 mu gihe ibya Gicumbi FC byatsinzwe na Malanda Destin ku munota wa 33 na 51.

Ku rundi ruhande APR FC yari yerekeje i Rusizi gukina na Espoir FC, Adil akaba yari yaruhukije bamwe mu bakinnyi be nka Omborenga Fitina, Ruboneka Bosco na Buregeya Prince.

Ibi ntibyamubujije gutsinda uyu mukino kuko yawutsinze 3-2, APR FC yatsindiwe na Nshuti Innocent watsinze ibitego 2 ku munota wa 51 na 79 ndetse na Nizeyimana Djuma watsinze igitego ku munota wa 11.

Ibitego bibiri bya Espoir FC byatsinzwe na Thaibu Mbonyumwami ku munota wa 38 na 90.

Indi mikino y’umunsi wa 26 yabaye, AS Kigali yanganyije na Mukura VS 2-2, Rutsiro FC inganyiriza na Gorilla i Kigali 0-0, Etincelles itsinda Musanze 1-0.

Imikino izakomeza ku munsi w’ejo Etoile del’Est yakira Marines FC, Gasogi United ikina na Police FC ni mu gihe Kiyovu Sports izakira Bugesera FC.

Kugeza ubu APR FC iyoboye urutonde n’amanota 60, Kiyovu Sports ifite 56, Rayon Sports na AS Kigali zifite 42, Mukura VS ikagira 40 ni mu gihe Gicumbi FC ya nyuma ifite 17.

Rayon Sports yaguye miswi na Gicumbi FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top