Amatsiko yabaye menshi, benshi baribaza indi kipe igiye kwiyunga kuri Arsenal na PSG mu kwamamaza u Rwanda
Perezida Paul Kagame yateye benshi amatsiko ubwo yavugaga ko nyuma ya Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, u Rwanda rugiye gukorana n’indi kipe ikomeye mu kwamamaza Ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.
Yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru yakoze ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 1 Werurwe 2023 aho yavuze ko gahunda ya Visit Rwanda yatanze umusaruro.
Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwasinyanye na Arsenal amasezerano y’imyaka itatu yo kumenyekanisha u Rwanda binyuze mu ijambo ’Visit Rwanda’ iyi kipe yambara ku kuboko, nyuma y’umwaka umwe hafashwe umwanzuro wo kongera aya masezerano.
Mu gihe hari ibitangazamakuru mpuzamahanga byabateraga imijugujugu u Rwanda ko aya mafaranga ari menshi batakabaye bayashora mu kwamamaza kuri Arsenal, nk’u Rwanda rwari ruzi icyo rwokeje n’inyungu rutegerejemo rwahisemo gushora no kuri PSG aho ijambo Visit Rwanda rigaragara ku mwambaro w’iyi kipe mu myitozo n’uwo yambara mbere y’imikino no ku kibuga Parc des Princes.
Perezida Kagame akaba yavuze ko iri shoramari ryagenze neza ndetse ko ayo u Rwanda rwungutse arenze kure ayo rwashoye.
Ati "Twagize ubufatanye bwiza na Arsenal, bugenda burushaho kuba bwiza, abantu bashinzwe iri shoramari bashobora kuvuga neza umubare w’abantu babashije kumenya u Rwanda kubera bwo, umubare w’abaje mu Rwanda, ni bangahe bashoye imari mu Rwanda, birenze kure cyane ibyo twashoye muri ubu bufatanye."
Yakomeje avuga ko abavuga ko u Rwanda rusesagura amafaranga ntabyo bazi kuko ari we uzi ayashowe n’ayinjiye.
Uko Arsenal ikomeza kwitwara neza bizaba ari inyungu ku Rwanda, mu gihe yakwegukana igikombe cya shampiyona bizaba ari amata yabyaye amavuta, akaba ari na yo masezerano u Rwanda rufitanye na PSG.
Ati "Uko dukomeza kwitwara neza [Arsenal] dushaka igikombe bizana inyungu nyinshi.Tekereza uyu mwaka dutwaye igikombe, nzahita nihutira kuri Banki gufata amafaranga. Niko bikora."
"Ni na yo masezerano dufitanye na Paris Saint Germain, harimo aho bitandukaniye ariko bijya gusa."
Ibi byatumye u Rwanda rutekereza kuba rwakorana n’indi kipe kandi ikomeye ku Isi aho Perezida Kagame yavuze ko mu minsi ya vuba amasezerano azasinywa.
Ati "Tugiye no kugira indi kipe izwi cyane mu mupira w’amaguru, rero nimubona dukorana n’ikipe imwe, hakaza indi, mujye mumenya ko tuzi icyo dukurikiye. Ntabwo ari uguta amafaranga.”
Perezida Kagame agitangaza aya makuru benshi bahise bagira amatsiko yo kumenya iyo kipe iyo ari yo.

Ibitekerezo
Rukundo Fabrice
Ku wa 4-03-2023Real Madrid
Bikorimana
Ku wa 2-03-2023Turabakund cyan han nyamagabe
Bikorimana
Ku wa 2-03-2023Turabakund cyan han nyamagabe
kanyarwanda
Ku wa 2-03-2023FC BAYERN MUNICHEN