Siporo

AMAFOTO: Gasogi United itsinze Sunrise FC

AMAFOTO: Gasogi United itsinze Sunrise FC

Gasogi United itsinze Sunrise ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 8 wa shampiyona wabereye kuri stade Regional Nyamirambo.

Imikino y’umunsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino 2019-2020, wabanjirirwe n’umukino Gasogi United yakiriyemo Sunrise FC.

Ni umukino wabereye kuri stade Regional Nyamirambo saa 13:00’ kugira ngo saa 15:00’ hakurikireho umukino wa Police FC na Bugesera FC.

Ni umukino wari ufunguye ku mpande zombi, ikipe yahererekanyaga ikinjira mu kibuga cy’indi ariko akazi kanini kagakorwa na ba myugariro.

Gasogi United niyo yabonye amahirwe ya mbere ku munota wa 9 yahise avamo igitego, ni umupira Manase yahaye Kayitaba Jean Bosco acenga Didier wakinaga kuri 2 ha Sunrise maze igitego cya mbere kiba kirinjiye.

Sunrise FC yakomeje gusatira ishaka kwishyura maze ku munota wa 14, Babuwa Samson ashota mu izamu umupira agarurwa na ba myugariro usanga aho Pius ahagaze atera adahagaritse igitego kiba cyinjiyemo.

Sunrise FC yakomeje gusatira cyane ndetse igenda ibona n’amahirwe menshi ariko Babuwa Samson na Pius bagenda bahusha amahirwe.

Ku munota wa 42 Byinshi Daniel yazamukanye yinjira mu rubuga rw’amahina ahita ahindura imbere y’izamu maze Pius atsinda igitego cya kabiri. Igice cya mbere kirangira ari 2-1.

Igice cya kabiri, Gasogi United yagitangiranye impinduka, umunyezamu Munezero Patrick aha umwanya Cuzuzo Gael usanzwe ari umunyezamu wa mbere mu gihe Ndekwe Felix yasimbuye Rugamba Jean Baptiste ni nako Isaac Muganza yaje gusimbura Manase.

Izi mpinduka zafashije cyane Gasogi United kuko yatangiye kurusha cyane Sunrise FC, ku munota wa 53 Tidiane Kone atsindira Gasogi United igitego cya kabiri ku mupira yari ahawe na Manase.

Sunrise FC nayo yagiye ikora impinduka Didier aha umwanya Cypriren, Daniel nawe yaje guha umwanya Mugabe Robert.

Kayitaba Jean Bosco yaje kubonera Gasogi United igitego cya 3 ku munota wa 79. Ku munota wa 90, Isaac Muganza yatsinze igitego cya 4. Umukino waje kurangira ari 3-2.

Manase agerageza gucika abakinnyi ba Sunrise
Isaac Muganza watsinze igitego cya 4
Niyibizi Vedaste wa Sunrise

Dore imikino y’umunsi wa 8 iteganyijwe

Ku wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2019

Gasogi United 4-2 Sunrise FC (Stade de Kigali, 13h00)
Police FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, Stade de Kigali, 15h30)
AS Muhanga vs Etincelles FC (Stade Muhanga, 15h00)
Gicumbi FC vs Musanze FC (Stade Mumena, 15h00)

Ku wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2019

Heroes FC vs Espoir FC (Stade Bugesera, 15h00)
Mukura VS vs AS Kigali (Stade Huye, 15h00)
Rayon Sports FC vs Marines FC (Stade de Kigali, 18h00)

Ku wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2019

SC Kiyovu vs APR FC (Stade de Kigali, 18h00)

AMAFOTO: MIHIGO SADAM

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top