Siporo

AMAFOTO: ESB Kamonyi na Elite Lakers zegukanye igikombe mu irushanwa ry’abakina ari 3

AMAFOTO:  ESB Kamonyi na Elite Lakers zegukanye igikombe mu irushanwa ry’abakina ari 3

Irushanwa rya basketball y’abato batarengeje imyaka 17 rya 3 kuri 3 (BK 3*3 U17 2019 Tournament) ritegurwa na BK ku bufatanye na FERWABA, ryasojwe ku munsi w’ejo hashize maze mu bakobwa ikipe ya ESB Kamonyi yegukana umwanya wa mbere itsinze Marie Reine Rwaza B mu gihe mu bahungu Elites Lakers yegukana umwanya wa mbere itsinze Vision Jeunesse Nouvelle.

Ni urushanwa rikinwa aho ikipe imwe iba igizwe n’abakinnyi 4 ariko batatu bakaba ari bo bajya mu kibuga umwe akaba ari umusimbura, bakina iminota 10 ariko iyo ikipe imwe igejeje amanota 21 mbere y’iyi minota umukino uhita urangira.

Iri rishanwa ryazengurutse igihugu maze amakipe yakomeje ahurira i Rubavu hakinwa umunsi wa nyuma ari nabwo hamenyekanye amakipe yegukanye umwanya wa mbere.

I Rubavu hari hahuriye amakipe 20, amakipe 10 y’abahungu n’icumi y’abakobwa. Ni amakipe yaturutse muri buri Ntara aho buri Ntara yohereje amakipe 4, amakipe 2 y’abahungu n’amakipe abiri y’abakobwa.

Amakipe akaba yakinnye ijonjora agenda akuranwamo maze mu bakobwa ESB Kamonyi na Marie Reine Rwaza B mu bakobwa bagera ku mukino wa nyuma, mu gihe mu bahungu Elites Lakers Vision JN ari zo zageze ku mukino wa nyuma.

Muri ½, ESB Kamonyi yasezereye ENDP Karubanda ku manota 7-4, mu gihe Marie Reine Rwaza (A) yasezerewe na Marie Reine Rwaza (B) ku manota8-5.

Mu bakobwa ESB Kamonyi ikaba ari yo yegukanye umwanya wa mbere itsinze Marie Reine Rwaza B amanita 20 kuri 7. ENDP Karubanda yegukanye umwanya wa 3 itsinze Marie Reine Rwaza (A) ku manota wa 9-7.

Mu bahungu Vision JN muri ½ yasezereye CTB ku manota 9-6 mu gihe Elite Lakers yatsinze Rafiki Kids yatsinze 11-6.

Elite Lakers ikaba yaje kwegukana umwanya wa mbere itsinze Vison JN ku manota 12-9, ni mu gihe umwanya wa 3 wegukanywe na CBT B itsinze Rafiki Kids ku manota 13-11.

Hakaba hahembwe amakipe ane muri buri cyiciro, ikipe ya kane yahembwe imipira ibiri yo gukina.

Ikipe ya gatatu yahembwe ibihumbi 50, umupira wo gukina n’imidari.

Ikipe ya 2 yahembwe umupira wo gukina, imidari ndetse n’ibihumbi 80.
Ikipe ya mbere yahembwe imidari, inkweto ndetse n’ibihumbi 100. Ni bihembo byatanzwe muri buri cyiciro abahungu n’abakobwa.

ESB Kamonyi mu bakobwa yegukanye umwanya wa mbere

Visi perezida wa FERWABA, Nyirishema Richard yavuze ko bishimira ko irushanwa ryagenze uko byari byateguwe, bakaba bateganya ko mu myaka iri imbere ryazajya riba no mu cyiciro cy’abakuru.

Yagize ati“ icyo twishimira ni uko twari twabiteguye niko byabaye, abana barakinnye twabonye impano zitandukanye. Irushanwa rya batatu kuri batatu, ni uburyo butandukanye bwo gukina Basketball bituma umukinnyi agaragaza impano aba afite, ibyo nibyo numva ko twanakomeza mu mwaka utaha ariko noneho tugashyiramo amakipe menshi kurushaho ndetse turateganya ko iri rushanwa ryazakinwa no mu kiciro cy’abakuru.”

Nshuti Thierry ukuriye imenyekanishabikorwa muri BK itegura iri rushanwa, yavuze ko bishimiye uburyo irushanwa muri rusange ryagenze.

Yagize ati“icyo twishimira ni uko irushanwa ryagenze uko twabyifuzaga, abana barakinnye twabonye impano zitandukanye kandi abakurikirana 3*3 babona ko hagenda hagaragara impano zitandukanye. Amafaranga yo duha federasiyo ya basketball yo ni miliyoni 100, ariko nk’uko mwabibonye aho twazengurutse nshatse navuga ko yageze muri miliyoni 200 n’ubwo ntawubivuga.”

Thierry kandi yemeje ko iri rushanwa rigomba kuba buri mwaka mu gihe cy’imyaka 3 y’amasezerano bafitanye na FERWABA.

CBT B yegukanye umwanya wa 3
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top