Siporo

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports mu bakinnyi 9 batamerewe gukina umunsi wa 8 wa shampiyona

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports mu bakinnyi 9 batamerewe gukina umunsi wa 8 wa shampiyona

Shampiyona y’icyiciro cya mbere irakomeza uyu munsi hakinwa imikino y’umunsi wa 8, abakinnyi 9 nibo batemerewe gukina uyu munsi.

Abakinnyi 8 barasiba uyu munsi bitewe n’amakarita 3 y’imihondo, bakaba biyongereye kuri Michael Sarpong wa Rayon Sports wahanwe umukino umwe bitewe n’imyitwarire yagaragaje ku mukino wa Sunrise FC.

Abakinnyi ba Rayon Sports batazakina umunsi wa 8 ni myugariro Rugwiro Herve wujuje amakarita 3 na Michael Sarpong.

Reba abakinnyi batamerewe gukina umunsi wa 8

1. Nshimiyimana Abdou (Etincelles FC)
2. Tuyisenge Hakim (Etincelles FC)
3. Gatoto Serge (Espoir FC)
4. Nsabimana Eric (AS Kigali)
5. Rugwiro Herve (Rayon Sports FC)
6. Mudacumura Jackson (Heroes FC)
7. Ndayishimiye Jackson (Marines FC)
8. Niyigena Clement (Marines FC)
9. Michael Sarpong (Rayon Sports)

Dore imikino y’umunsi wa 8 iteganyijwe

Ku wa Kabiri tariki ya 5 Ugushyingo 2019

Gasogi United vs Sunrise FC (Stade de Kigali, 13h00)
Police FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali, Stade de Kigali, 15h30)
AS Muhanga vs Etincelles FC (Stade Muhanga, 15h00)
Gicumbi FC vs Musanze FC (Stade Mumena, 15h00)

Ku wa Gatatu tariki ya 6 Ugushyingo 2019

Heroes FC vs Espoir FC (Stade Bugesera, 15h00)
Mukura VS vs AS Kigali (Stade Huye, 15h00)
Rayon Sports FC vs Marines FC (Stade de Kigali, 18h00)

Ku wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2019

SC Kiyovu vs APR FC (Stade de Kigali, 18h00)

Sarpong nawe yahagaritswe umukino umwe
Herve ntiyemerewe gukina umunsi wa 8
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top