Siporo

Abakinnyi 12 batemerewe gukina umunsi wa 26 wa shampiyona, APR FC yerekeje Rusizi, Kiyovu Sports iguma mu Mujyi

Abakinnyi 12 batemerewe gukina umunsi wa 26 wa shampiyona, APR FC yerekeje Rusizi, Kiyovu Sports iguma mu Mujyi

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izakomeza munsi w’ejo hakinwa imikino y’umunsi wa 26 aho ikipe ya APR FC yerekeje i Rusizi gukina na Espoir FC.

Kuri uyu wa Gatandatu hateganyijwe imikino 5 ni mu gihe indi 3 izakinwa ku munsi wo ku Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2022.

Umukino ufatwa nk’uwumunsi wa 26, ni uwo ikipe ya Mukura VS iheruka gutandukana n’umutoza Tony Hernandez ejo izakiramo AS Kigali.

APR FC ya mbere ku rutonde rwa shampiyona yasuye Espoir FC y’i Rusizi ni mu gihe Kiyovu Sports ya kabiri yo izakira Bugesera FC ku Cyumweru.

Umunsi wa 26, abakinnyi 12 nibo batemerewe kuwukina kubera ko bafite amakarita atabibemerera, harimo Kakule Mugheni Fabrice na Niyibizi Ramadhan ba AS Kigali, Twizeyimana Martin Fabrice na Ndayishimiye Eric Bakame ba Police FC ndetse na Benedata Janvier wa Kiyovu Sports.

Gahunda yose y’umunsi wa 26

Ku wa Gatandatu tariki ya 7 Gicurasi 2022

Espoir FC vs APR FC (Rusizi Stadium, 15h00’)
Gorilla FC vs Rutsiro (Kigali Stadium, 15h00’)
Rayon Sports vs Gicumbi FC (Kigali Stadium, 12h30’)
Etincelles FC vs Musanze FC (Umuganda Stadium, 15h00’)
Mukura VS&L vs AS Kigali (Huye Stadium, 15h00’)

Ku Cyumweru tariki ya 8 Gicurasi 2022

Gasogi United vs Police FC (Kigali Stadium, 15h00’)
SC Kiyovu Sports vs Bugesera FC (Kigali Stadium, 12h30’)
Etoile del’Est vs Marines FC (Ngoma Stadium, 15h00’)

Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 26

Kakule Mugheni Fabrice (AS Kigali)
Niyibizi Ramadhan (AS Kigali)
Benedata Janvier (Kiyovu Sports)
Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC)
Ndayishimiye Eric Bakame (Police FC)
Niyongira Patience (Epoir FC)
Kwizera Epaphrodite (Gicumbi FC)
Mutuyimana Djuma (Marines FC)
Kubwimana Cedric (Mukura VS &L)
Bwira Bandu Olivier (Rutsiro FC)
Iragire Saidi (Rutsiro FC)
Mumbele Malikikidogo Jonas (Rutsiro FC)

Kugeza ubu amakipe ahabwa amahirwe yo kwegukana igikombe ni abiri, APR FC ya mbere ifite amanota 57 na Kiyovu Sports ya 2 ifite amanota 56. Gicumbi ya nyuma ifite 16, imbere yayo hari Etoile del’Est ifite 20, Rutsiro FC ifte 24, Gorilla FC ifite 25, niyo makipe ari mu murongo utukura ashobora kuzavamo 2 amanuka mu cyiciro cya kabiri.

Kakule wa AS Kigali ari mu bakinnyi izaba idafite ku munsi w'ejo bakina na Mukura VS&L
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top