Urubuga rw’ikusanyirizo rya filime zo mu Rwanda no muri Afurika, Zacu TV rwamuritswe ku mugaragaro mu nama mpuzamahanga ya Transform Africa Summit.
Zacu TV yamuritswe kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Gicurasi 2019, ku munsi wo gusoza iyi nama mpuzamahanga isanzwe ibera mu Rwanda.
Ikoranabuhanga rirakataje mu bice bitandukanye by’Isi no mu mirimo itandukanye by’umwihariko riraganisha aho ufite icyo akeneye bisigaye byaroroshye kukibona atavuye aho ari ndetse n’ufite icyo ashaka kugeza ku bantu bikaba uko.
Ibi ntibyasize no mu Rwanda kuko abakora sinema bamaze kumenya amahirwe aririmo yo kubasha kugeza ibyo bakora ku bari hose mu Isi nzima.
Niyo mpamvu Misago Wilson yakoze umushinga wagutse w’ikusanyirizo rya filime zose zikorerwa mu Rwanda ku buryo umuntu wese aho ari hose ku Isi, haba imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, azajya abasha kureba filime bakora bimworoheye ku rubuga www.zacutv.com rumaze amezi ane rutangijwe.
Uyu mushinga witezweho gufasha by’umwihariko abakora izi filime gukuraho akangononwa baterwaga n’icuruzwa ry’ama–CDs abonwa nk’uburyo bushaje bwo kubika amakuru muri iki gihe.
Mu gihe gito uru rubuga rumaze rutangijwe, rumaze kugwiza umubare w’abantu biyandikishije bagera ku bihumbi birindwi bo mu bihugu birenga 80. Ubu, rumaze gushyirwaho videos zirenga igihumbi zirimo filime z’uruhererekane zaba izo mu Rwanda no mu bindi bihugu bya Afurika.
Misago umenyerewe mu Rwanda nka Producer wahimbye filime z’uruhererekane zakunzwe zirimo ‘Seburikoko’, ‘City Maid’,’Inshuti Friend’ n’indi mishinga itandukanye ya sinema yavuze ko yizeye ko uyu mushinga uzafasha abakora uyu mwuga bo mu bihugu bya Afurika kuko ibibazo bahura nabyo ari bimwe harimo n’ibyo kubura isoko ry’aho bagurishiriza filime zabo.
Mu nama ya Transform Africa Summit, Zacu TV yaje mu mishinga ibiri yambere yahize iyindi muri Face the Gorillas aho imishinga itandukanye ibwirwa ba rwiyemezamimo mu ruhame bahita babashoramo amafaranga imbonankubone.
Umuntu uguze ifatabuguzi rya Zacu TV acibwa $5 (4550 Frw) ku kwezi agahabwa n’ukundi ku buntu cyangwa $20 (18200 Frw) ku wishyuye amazi atandatu icyarimwe ndetse na $30 (25500 Frw) ku wahisemo kwishyurira umwaka wose icyarimwe. Aya mafaranga yose ashobora kwishyurwa mu buryo bw’ikoranabuhanga buboneka kuri uru rubuga hakoreshejwe Visa, Mastercard, American Express ndetse na MTN Mobile Money.

Ibitekerezo