Imyidagaduro

Hanze ntabwo mpakumbuye, nta kintu nkumbuye – Fatakumavuta

Hanze ntabwo mpakumbuye, nta kintu nkumbuye – Fatakumavuta

Umunyamakuru Fatakumavuta ufungiwe mu igororero rya Nyarugenge yavuze ko nta kintu akumbuye hanze y’iri gororero, ngo aracyafite byinshi byo gukora.

Tariki ya 13 Kamena 2025, rwakatiye Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi atandatu, rumuca n’ihazabu ya 1.300.000 Frw.

Ni nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gukangisha gusebanya no gutangaza amakuru y’ibihuha.

Aganira na Igihe yamusanze muri iri gororero, yavuze ko adakumbuye hanze kuko hari ibintu akirimo gukora, bamwe bamwihanganiye.

Ati “Hanze ntabwo mpakumbuye, ndacyafite byinshi byo gukora hano, wabibonye ndahuze, abantu babe bandetseho gato nabahaye igihe kinini cyanjye ubu ndi gutekereza kuri Fatakumavuta mushya. Icyo nabwira abanyarwanda, vuba bishoboka ndaje.”

Yanashimiye kandi Perezida Kagame uheruka gutanga imbabazi kuri bamwe mu bagororwa, ngo byarabashimishije.

Ati “Twebwe nk’infungwa n’abagororwa mudushimirire Perezida wa Repubulika kuba ejobundi yaratanze imbabazi, kuba natwe atwibuka byaradushimishije, kuba twaragonganye n’amategeko ntibuvuze ko twagonganye n’igihugu.”

Yakomeje avuga ko muri iri gororero rya Nyarugenge yagiyemo ibintu byinshi kuko ubu afite ubumenyi ku bintu bitandukanye.

Fatakumavuta yatawe muri yombi tariki ya 18 Ukwakira 2024, ubu akaba amaze umwaka hafi n’amezi arindwi afunzwe.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top