Imyidagaduro

Urukiko rwategetse ko DC Clement akurikiranwa afunzwe

Urukiko rwategetse ko DC Clement akurikiranwa afunzwe

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwanzuye ko umunyamakuru Niyigaba Clement uzwi nka DC Clement agomba gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo, nyuma yo gusanga hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha aregwa.

Uyu mwanzuro wasomwe ku wa 30 Mata 2026, aho umucamanza yagaragaje ko nubwo icyemezo cyanditse ku mpapuro 18, yasobanuye mu magambo ahinnye ibyashingiweho hafatwa uwo mwanzuro.

DC Clement akurikiranyweho ibyaha bine birimo gukubita cyangwa kugirira urugomo abayobozi mu nzego za Leta, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, kurwanya ububasha bw’amategeko no guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda.

Urukiko rwagaragaje ko mu byemezo by’ibanze, harebwa ibyagezweho mu iperereza, bidasaba ko ibimenyetso byose byuzura. Rwemeje ko ibyo uyu munyamakuru yashyize ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’ibyo yemereye imbere y’urukiko, bitanga ishingiro rikomeye ryo kumukekaho ibi byaha.

Mu isesengura ryarwo, urukiko rwavuze ko DC Clement yanze kubahiriza amabwiriza y’ubuyobozi yamusabaga gusenya inyubako, bikaba byarafatwa nko kurenga ku mategeko. Nubwo we n’abamwunganira babihakanye, urukiko rwasobanuye ko umuyobozi w’imyubakire mu murenge aba ahagarariye ubuyobozi bwemewe n’amategeko.

Ku cyaha cyo konona imodoka y’umurenge, urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zigaragaza ko yagizemo uruhare. Ku bijyanye no gukubita abayobozi, rwashingiye ku buhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya ndetse n’ibyo nyir’ubwite yemeye, bigize ishingiro ry’icyo cyaha.

Urukiko rwanzuye ko ibyaha akekwaho byagize ingaruka ku mutekano n’imibanire y’abaturage, bityo rukemeza ko akwiye gukurikiranwa ari mu igororero mu gihe iperereza rikomeje.

DC Clement yamenyeshejwe ko afite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo mu gihe cy’iminsi 30, mu gihe ategereje ko urubanza rwe rukomeza kuburanishwa mu mizi.

DC Clement arakomeza kuburana afunzwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top