Umunyamakuru w’imyidagaduro Rugemana Babu Amen yasezeye ku kazi kuri Televiziyo Isibo nyuma y’imyaka ine, ashimira abo bakoranye ndetse n’abamukurikiye ku bw’inkunga n’urukundo bamugaragarije.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 1 Gicurasi 2026, Babu Rwanda yavuze ko asezeye mu kiganiro yakoragamo cyitwa “The Choice Live”, agaragaza ko ari icyemezo cyuzuyemo amarangamutima ariko gifite intego yo gutera indi ntambwe mu buzima bwe bw’umwuga.
Yagize ati: “Nyuma y’imyaka ine ikomeye kuri The Choice Live (Isibo TV), ndasezeye n’umutima wuzuye ishimwe. Natanze icyo nari mfite cyose.”
Yakomeje ashimira by’umwihariko umuhanzi, umunyamakuru akaba n’umuvangamuziki Phil Peter, wamubereye umuyobozi n’umufatanyabikorwa mu kazi, avuga ko yamugiriye icyizere gikomeye cyamufashije gukura mu mwuga.
Yagize ati “Mwambereye umuryango kandi niko bizahora.”
Babu Rwanda ntiyibagiwe no gushimira bagenzi be bakoranaga muri Isibo TV ndetse n’abamukurikiraga avuga ko inkunga yabo yamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora cyane no guhanga udushya.
Nubwo yasezeye kuri Isibo TV, uyu munyamakuru yavuze ko atarangije urugendo, ahubwo ko ari intangiriro y’indi ntambwe nshya. Yatangaje ko hari umushinga mushya agiye gushyira hanze, asaba abakunzi be kuwitegura kuko uzaba urimo ibintu bishya kandi bishimishije.
Ati “Uyu munsi ndabereka intambwe nshya nateye, kandi muraza kubikunda.”
Nubwo hataramenyekana neza aho azakomereza, gusezera kwe ku Isibo TV kwakiriwe mu buryo butandukanye , aho bamwe bamushimira ibyo yakoze mu gihe yamaze kuri iyi televiziyo, abandi bagaragaza amatsiko yo kumenya aho azakomereza urugendo rwe.

Ibitekerezo