Lynda Priya yasobanuye iby’umwana umugabo we yabyaye ku ruhande, ibyo kumusuzugura (VIDEO)
Lynda Priya yahishuye ko yishimira kuba nyuma yo kujya mu rukundo n’umugabo we Irenge Christian yahise amubwira ko afite umwana yabyaye ku ruhande bigatuma bemeranywa gutangirana ubuzima bushya ntacyo bakingana.
Umukinnyi wa sinema nyarwanda, Nkusi Lynda wamenyekanye mu myidagaduro nka Lynda Priya yasobanuye buri gice cy’urugendo rw’urukundo rwe n’umugabo we guhera ku gihe cyo kumenyana nk’abakunzi bashya kugeza kuri ubu babana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko y’u Rwanda.
Lynda yavuze ko ubwo hari hashize amasaha atagera kuri makumyabiri n’ane agize umunsi yemereyeho Christian ko batangira gukundana, bahise bajyana mu gikorwa cya siporo rusange gitegurwa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali [Car Free Day] ndetse nyuma yaho bahise bajyana gusangira amafunguro bakibwirana bivuye imuzi.
Mu kiganiro na ISIMBI, Uyu mugore wanitabiriye irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda yahamije ko umugabo we yamubereye inyangamugayo n’umwizerwa mu buryo budasanzwe akamwereka byose afite ntacyo amukinze, kuva ku mitungo yose yari atunze kugeza ku kumuhishurira ko afite umwana yabyaranye n’undi mugore.
6agize ati “Nyuma kumwemerera gukundana, twahise tujya muri siporo noneho turibwirana neza koko, aranyibwira wese aranambwira ati ’njyewe uko umbona hano mfite umwana ufite igihe kingana gutya.’ Ni ikintu njyewe namushimirira imbere y’abantu rwose.”
Ibi Lynda abitangaje nta minsi myinshi itambutse ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe ku bwinshi ibihuha byacaga amarenga y’umwuka mubi warimo ututumba mu rugo rw’aba bombi ahanini bivugwa ko waturutse ku kuba Lynda yaramenye ko umugabo we afite umwana atigeze amwereka mbere yo gushyingiranwa.
Muri iki kiganiro Lynda yari kumwe n’umugabo Christian, yavuze atajya asuzugura umugabo we nk’uko bivugwa ndetse na Christian yungamo ati "Sindi inganzwa."
Bavuga ko mbere y’ibindi byose ari inshuti kandi inshuti ntacyo utayigiraho kuko ari bwo buryo bahisemo gutwara urugo n’urukundo rwabo kandi muri bo nta n’umwe bibangamira.
Lynda na Christian Irenge banateguje filime nshya y’uruhererekane bise ‘Muri Lodge Series’ igaruka ku nkuru y’umugabo wubakanye n’umugore ariko akaba yifitemo ingeso y’ubushurashuzi bigatuma hari n’inshingano zimwe na zimwe zo mu rugo rwe atubahiriza.

Ibitekerezo