Imyidagaduro

Umugore wanjye yaturitse ararira - Yannick Mukunzi avuga ku ndirimbo yamukoreye

Umugore wanjye yaturitse ararira - Yannick Mukunzi avuga ku ndirimbo yamukoreye

Umukinnyi w’umunyarwanda, Yannick Mukunzi yavuze ko agitunguza umugore we Iribagiza Joy indirimbo yamukoreye yaturitse akarira.

Uyu mukinnyi usigaye akinira Helges IF muri Sweden aho aba n’umugore we, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko yakoreye indirimbo nyina w’abana be.

Yashyizeho agace gato k’iyi ndirimbo iririmbwe mu cyongereza avuga ko indirimbo yose azayishyira hanze vuba.

Ni indirimbo yakorewe Iribagiza Joy bakundanye kuva ku ntebe y’ishuri kugeza bahisemo kubana nk’umugore n’umugabo.

Muri iyi ndirimbo bigoye kwemeza ko ari Yannick wayiririmbye cyane ko na we yavuze ko yayikoreye umugore we gusa, hari aho baririmba bati "Naje mu rwego rw’inshuti ariko nahasanze ubuzima bwanjye.... Joy ni yo nabaga natsinzwe waramfataga ukankomeza... Uri imbaraga zanjye, umuyobozi wanjye mu buzima. Umukobwa wikinira Tennis, imvura irimo igwa nimugoroba, turimo tujya mu rugo, inkubi y’umuyaga ikaza, twanyuranye muri buri gitonyanga kandi twumva turi bazima."

"Nibwo nahise menya ko turi kumwe bizahora ari byiza. Warakoze cyane kugira ngo tugere ku byo twagezeho, Joy abana bacu babona urukundo rwawe buri munsi."

Mu magambo yaherekeje iyi ndirimbo, Yannick Mukunzi yavuze ko akiyumvisha umugore we, yaturitse akarira.

Ati "Ejo hashize natunguye umugore wanjye mwumvisha indirimbo namukoreye, byatumye arira."

Tariki ya 8 Mutarama 2023 ni bwo Yannick Mukunzi yakoze ubukwe na Iribagiza Joy, hari nyuma y’uko tariki ya 20 Mutarama 2019 basezeranye imbere y’amategeko.

Yannick Mukunzi yakoreye umugore we indirimbo, ayumvise ararira
Ni umuryango wishimye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top