Imyidagaduro

Saidi Lugumi yemeye icyaha avuga urwo akunda Alliah Cool

Saidi Lugumi yemeye icyaha avuga urwo akunda Alliah Cool

Umuherwe Saidi Lugumi yanze kuripfana maze maze avuga urwo akunda Alliah Cool batangiye guhwihwiswa mu rukundo.

Tariki ya 21 Mata 2026 ni bwo inkuru zatangiye kuvugwa ko umunyemari ucuruza imbunda, Saidi Lugumi yaba yari mu rukundo na Alliah Cool umwe mu bakobwa b’ikimero kirangaza benshi.

Benshi babishingiraga uretse kuba Kompanyi ye icuruza imbunda na Alliah Cool nta wundi uyu munya-Tanzania akurikira (follow) kuri Instagram.

Aba bombi nta n’umwe wari warigeze agira icyo abivugaho kugeza uyu munsi ubwo Lugumi yajyaga ku ifoto imwe ya Alliah Cool kuri Instagram maze akandikaho ati "Rukundo rwanjye."

Ibi bikaba byabaye kimwe mu bimenyetso simusiga ko uyu muherwe yaba ari mu rukundo n’uyu mukinnyi wa sinema ukomeye mu Rwanda ubu akaba ari mu bikorwa by’ubucuruzi muri DR Congo.

Saidi Lugumi yavuze ku ifoto ya Alliah Cool ko bari mu rukundo
Alliah Cool arimo kuvugwa mu rukundo na Lugumi Saidi
Saidi Lugumi yagaragaje ko ari mu rukundo na Saidi Lugumi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top