Imyidagaduro

Wolper wakundanaga na Harmonize yavuze ko ashobora kurwara ihungabana narongora undi

Wolper wakundanaga na Harmonize yavuze ko ashobora kurwara ihungabana narongora undi

Umwe mu bagore bavugwa cyane mu myidagaduro yo muri Tanzania, Jacqueline Wolper yahishuye ko atishimiye na gato kuba Harmonize bahoze bakundana ateganya kurushinga n’undi mukobwa utari we ndetse yemeza ko bishobora kuzamuhungabanya.

Aba bombi, Wolper na Harmonize bakundanye mu 2016, bagiranye ibihe byiza igihe kirekire ariko baza gutandukana.

Bagikundana, Wolper bamaranye umwaka umwe ahita ashinja uyu muhanzi ko amuca inyuma akaryamana n’umukobwa w’Umutaliyani uzwi nka Sarah Michelotti bihita bishyira ku ndunduro umubano bari bafitanye.

Harmonize yahise atangira gukundana na Sarah mu buryo bweruye ndetse mu mezi make ashize yamwambitse impeta amusaba kuzamubera umugore mu muhango bakoreye mu Butaliyani iwabo w’uyu mukobwa.

Mu kiganiro Wolper yagiranye na Global Publishers, yeruye ko Harmonize nashyingiranwa na Sarah bishobora kuzamutera gushavura no gukomererwa mu mutima.

Yagize ati “Nta makuru nyayo mfite ku by’uko Harmonize azambika Sarah impeta y’ubukwe ariko nibibaho nshobora guhungabana. Ibi byose bizaterwa n’uko bizarangira nibwo nshobora kumenya uko nzababara cyangwa niba bizaba ari ibisanzwe.”

Wolper avuga ko yari yizeye ko nk’abantu bakundana akimara gushwana na Harmonize bari kwiyunga ariko bikazamo kidobya kuko yari ari mu rundi rukundo.

Ibyo Wolper yakunze gutangaza kuri Sarah ugiye kurushinga na Harmonize byatezaga umwiryane wo ku mbuga nkoranyambaga hagati y’aba bakobwa bapfa uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Tanzania.

Wolper wakundanaga na Harmonize yavuze ko ashobora kurwara ihungabana narongora undi

Mu gihe gishize, Harmonize yavugishije bensshi ubwo yahuraga na Wolper muri Wasafi Festival yari yabereye Mtwara hanyuma agahurirayo na Wolper. Yagerageje kumuhobera bisa nko ku ngufu undi abyanga, amashusho yabo aratambara bidasanzwe abafana bakeka ko basubukuye umubano wabo.

Ibi ntibyasenye urukundo rwa Harmonize ahubwo aba bakobwa bombi bahisemo guhosha intambara y’amagambo hagati yabo ndetse Wolper atumira aba bombi mu isabukuru aheruka gukora yagenze neza.

Harmonize ari mu mushinga wo gukora ubukwe n'Umutaliyanikazi witwa Sarah
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top