Uko Gerard Mbabazi yakize agahinda yatewe n’imbuga nkoranyambaga
Umunyamakuru Rweme Mbabazi Gerard yagaragaje uko yahuye n’agahinda gakabije yatewe n’imbuga nkoranyambaga ariko intwaro y’ukwemera n’ubukristu yavanye mu ishuri iramuherekeza kugeza ubwo Yezu Kristu yaje kumukiza mu gihe inzobere mu by’imitekerereze ya muntu byari byazinaniye.
Uyu wahoze akorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, yabivugiye mu ihuriro ry’abakoresha imbuga nkoranyambaga ryateguwe n’ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda riswe ’Catholic Influencers Connect’ ryabaye ku munsi w’ejo tariki ya 1 Gicurasi 2026 aho hari hagamijwe kurebera hamwe uko ubutumwa bwa kiliziya bwarushaho kugera ku rubyiruko ndetse n’uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyamba mu kwamamaza ukwemera.
Rweme yavuze ko ikinyamakuru kitwaga Hobe cyasohokagamo inkuru z’abana ariko zishingiye ku nyigisho za Kiliziya Gatolika guhera mu myaka yo mu 1953 cyamufashije cyane ubwo yatangiraga ku gisoma mu myaka yo muri 1990, ubwo yigaga mu mashuri abanza mu karere ka Huye ahitwa ku Cyarwa mu ishuri ribanza ryaho.
Ati “No kuba uyu munsi nagiriwe umugisha wo kuba ndi hano ni icyo kinyamakuru kuko cyampinduriye ubuzima pe. Nakundaga gusoma amateka y’u Rwanda ariko nkasoma n’inkuru byanavuyemo ibyo nkora uyu munsi byitwa ‘Inkuru Yanjye’ kuri Youtube.
“Mu gusoma Hobe hari inkuru yakundaga guheruka yitwaga Umutagatifu w’Umunsi navuga ko ari nayo yatumaga ngura ifatabuguzi ry’icyo kinyamakuru. Harimo umutagatifu ntibuka amazina ye wampaye urugero rwiza kugeza n’ubu.”
Mbabazi yavuze ko mu gusoma iki kinyamakuru inshuro nyinshi, umunsi yaje gusomamo inkuru y’Umutagatifu wagiraga ubuntu budasanzwe nubwo yakomokaga mu muryango wifashije kugera aho yahabwaga n’ababyeyi ibyo kuryamira akabihereza abakene akajya kuryama ku ibuye kugira ngo nawe anyure mu bubare nk’ubwo Yezu Kristo yanyuzemo.
Iyi mitwarire y’uyu Mutagatifu niyo yatumye uyu munyamakuru uri gukorera ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Youtube nawe akurana umuco wo kugira ubuntu no gufasha abakene, ubwo yigaga muri Collège du Christ-Roi i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo yajyaga yohererezwa n’ababyeyi be amafaranga yo kumutunga hanyuma we agafata kimwe cya kabiri cyayo akayaha abatishoboye baba ku muhanda.
Ati “Niga muri Christ-Roi i Nyanza najyaga nibeta abandi kugira ngo nubahirize nk’ibya wa Mutagatifu nasomye muri Hobe, ababyeyi banyoroherezaga nk’igihumbi nkumva ngomba gukuraho amafaranga yo guha abakene. Najyaga ahantu hitwaga ku Mugonze nkakuraho itike gusa andi nkayaha abatishoboye.”
Uko yakuye agahinda gakabije ku mbuga nkoranyambaga agakizwa na Yezu Kristu
Gerard yahishuye ko mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima binyunze mu gashami kacyo gashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bwagaragaje ko abarenga 43% by’abakoresha imbuga nkoranyambaga na we arimo bahuye n’agahinda gakabije [Depression] ahanini bakuye ku byo basoma ku mbugankoranyambaga, bahuriramo ndetse n’ibyo bavugwaho bihabanye n’ukuri.
Mbabazi yavuze ko yabanye n’agahinda gakabije igihe kinini ndetse inshuro nyinshi yagiye yisunga inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe bwa muntu bigakomeza kunanirana kugeza ubwo yumvise acitse intege burundu ari naho Yezu Kristu yamusanze akumukiza.
Ati "Ntabwo ari umu- Therapist navuga ngo wankijije cyangwa undi uwo ari wese usibye ko abenshi tuba twaranabarebye inshuro nyinshi bikanga. Icyankijije ni Yezu Kristu ni we wamfashije muri uru rugendo kandi nta handi namusanze usibye muri Kiliziya no mu mutima wanjye.”
Uyu mugabo yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bateraniye aho gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kunga ubumwe na Kiliziya hagamijwe ko nta numwe usigazwa inyuma mu kwinjira mu Isi y’ikoranabuhanga isukuye kandi yimakaza kwamamaza inkuru nziza nk’iyamuherekeje kugeza uyu munsi.
)

Ibitekerezo
Mpagazahayo Emmanuel
Ku wa 2-05-2026Nubundi biragaragarako Mbabazi afite Discipline nkumuntu warezwepe ntanahamwe abeshye nomubikorwabye biragaragarape
Iradukunda Consolee
Ku wa 2-05-2026Kristu YEZU ni muzima kdi arakizaðŸ™
Urubyiruko dukwiye gukoresha neza izi mbugankoranyambaga kk zirimo byinshi kdi tutabyitwayemo neza zatujugunya mu rwobo.