VIDEO: Umuririmbyi Momo wari umaze umwaka muri gereza yavuze ingamba agarukanye
Momo waririmbaga cyane Afrobeat, yari amaze umwaka afungiwe muri Gereza ya Muhanga, yarangije igihano arataha ariko akavuga ko icyaha cyo gucuruza abantu yakigeretsweho atagikoze.
Momo ubusanzwe witwa Mbabazi Maureen yari akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu, yatangiye kugikekwaho mu ntangiriro za Mata 2018.
Yavuye muri gereza tariki ya 30 Mata 2019 nyuma yo kurangiza igihano.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru Isimbi.rw, Momo yavuze ko icyatumye afungwa agifata nk’ibyago byamugwiririye yari yarandikiwe n’Imana.
Yagize ati “Nyine nagize ibibazo nk’uko n’undi wese yabigira, nagize ibibazo bamfata banshinja ko nacuruje abantu ariko mu by’ukuri ni kwa kundi nsanzwe njya gutembera hanze y’u Rwanda. Uwo muntu twari kumwe ni inshuti bisanzwe, buriya biriya nari mbyandikiwe.”
Yongeraho ati “Twari tugiye gutembera, gusura inshuti. Tugeze ku kibuga uwo mukobwa twari kumwe bamubajije niba agiye kuva mu gihugu iwabo babizi avuga ko iwabo batabizi, bahise bavuga ko kubera atasabye uruhushya ko ubwo nari ngiye kumucuruza.”
Momo avuga ko urukiko rwamukatiye umwaka umwe w’igifungo kuko “ngo bwari ubwinjiracyaha mu gucuruza abantu. Urebye mu gitabo cy’amategeko iyo icyo cyaha kimpama bari kumpanisha imyaka myinshi […] Nta kintu bigeze babona kigaragaza ko ncuruza abantu.”
Yemeza ko muri Gereza ya Muhanga aho yari amaze umwaka yahigiye byinshi. Ati “Ubona ko hari ibishoboka mu buzima. Hari igihe ibintu bibaho kugira ngo bigire ibindi bikwigisha, nahigiye byinshi.”
Muri Gereza ngo yahoraga yumva ari inzozi arimo, yarinze ataha atariyumvisha neza uburyo yafunzweho ndetse ngo aracyajurira.
Ati “Nahoraga numva ari inzozi, narinze ntaha numva bikiri inzozi. Nagezeyo abantu bahita bambwira ngo bumvise bamvuga kuri Radio, bamwe bari banzi abandi bataramenya ariko naje kumenyakana.”
Nyuma yo gufungurwa, Momo yemeza ko agiye gushyira imbaraga mu muziki, ku ikubitiro afite inshyashya yahuriyemo na Gisa cy’Inganzo na we wari umaze imyaka ibiri afungiwe i Mageragere.
Ati “Mfite indirimbo nshya ngiye gusohora nakoranye na Gisa, iyo ndirimbo iravuga uburyo nyuma y’ibintu byose bikubaho ubuzima burakomeza.”
Nyuma y’iyi ndirimbo ngo azahita akomeza gushyira hanze n’izindi harimo izo yanditse akiri mu buroko.
Ikiganiro kirambuye na Momo nyuma yo kuva mu buroko:
)
Ibitekerezo