VIDEO: Super Manager uri mu myitozo yo gusimbuka Ibere rya Bigogwe yasabiye abakinnyi ba APR FC inkoni 100
Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager usanzwe ukora akazi ko gushakira abakinnyi amakipe akaba n’umuhanzi, avuga ko imyitozo yo gusimbuka Ibere rya Bigogwe ayigerereye, gusa arasabira abakinnyi ba APR FC gukubitwa inkoni ijana buri umwe nk’igihano cyo kuba baratakaje igikombe cya shampiyona.
Muri Gicurasi 2019, Gakumba Patrick yatangaje ko ikipe ya Rayon Sports nitwara igikombe cya shampiyona umwaka w’imikino wa 2018-2019 azasimbuka Ibere rya Bigogwe riherereye mu ntara y’Iburengerazuba, ni umusozi ufite metero zisaga ibihumbi 2.
Nyuma yo gukuramo amanota agera muri 14 barushwaga na APR FC, tariki ya 24 Gicurasi 2019 ikipe ya Rayon Sports yaje kwegukana iki gikombe nyuma yo gutsinda Kirehe FC ibitego 4-0, ni mu gihe mukeba APR FC yo yakomeje kugenda itakaza amanota bya hato na hato.
Mu kiganiro n’kinyamakuru Isimbi, Super Manager yauze ko ibyo yavuze yari akomeje kandi ko n’imyitozo yayikoze atagereje umunsi agasimbuka Ibere rya Bigogwe nk’uko yabyemereye abanyarwanda.
Yagize ati”Nditeguye imyitozo imeze neza, niteguye gusimbuka Ibere rya Bigogwe kuko ibyo mvuze ndabikora buri gihe barabizi abantu, abakunzi ba siporo, abanyarwanda muri rusange, Afurika n’Isi yose bazabibona, icyo gikorwa cy’umuntu ushobora gusimbuka ahantu hareshya na kilometero 2 uvuye hejuru ujya mu kuzimu bazabibona rwose nsimbuka ku Ibere rya Bigogwe.”
Yakomeje agira ati”reka nkubwire, bwa mbere mbwira abantu nti nzava Convention Center ngere mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba n’amaguru abantu bumvaga ari nk’ibitangaza,… Gusimbuka Ibere rya Bigogwe nibabitegereze bazabibona.”
Kuba Rayon Sports yaratwaye igikombe ntahite asimbuka byatewe n’uko yahise agira urugendo rutunguranye ajya muri Tanzania mu kazi ke ka buri munsi, gusa ngo yanahakoreye imyitozo ikomeye.
Ikindi kirimo gutuma atinda gusimbuka iri bere byatewe n’uko atarabasha guhura n’abanyamasengesho ngo bamusengere, gusa ngo yizeye ko uku kwezi kurangira bose bari mu gihugu ubundi bakamurambikaho ibiganza ku buryo mu kwezi gutaha kwa Nyakanga azahita asimbuka.
Yagize ati”narababwiye nti ngomba guhura n’abanyamasengesho bakuru, navuze ko ngomba kubonana na Apotre Gitwaza, nkabonana na Apotre Masasu, nkabonana na Bishop Rugagi, nkabonana na Rev. Dr. Rutayisire Antoine, nkabonana n’umukuru w’abasenyeri Philpe Rukamba hanyuma n’umukuru w’abayisiramu Mufti Salim.”
“Ntabwo ari ugusezera Isi, ikintu cyose ngiye gukora kirasengerwa, mu rwego rw’imirimo akazi kose kagira abayobozi, abo ni bamwe mu bayobozi bakuru hano mu Rwanda mu rwego rw’amatorero, njye rero nibo nahisemo, ngomba kubahuriza hamwe, nkabahuriza hejuru y’Ibere rya Bigogwe, ibyiza bamwe narabandikiye bamaze kubinyemerera hari abandi nkitegereje ko banyemerera kuko badahari bagiye gusura abavandimwe n’abayoboke babo muri za Canada n’Amerika nk’uko tuvugana ariko bambwiye ngo tegereza, bambwiye ko bidashobora kugeza mu kwezi gutaha bataje ngo duhurire hamwe nsimbuke Ibere rya Bigogwe.”
Yakomeje kandi ashimira Rayon Sports kuba yarabashije gukuramo amanota yarushwaga na APR FC ikegukana igikombe, naho abakinnyi ba APR FC bo yabasabiye gukubitwa inkoni 100.
Yagize ati”nagira ngo mfate uyu mwanya nshimire ikipe ya Rayon Sports kuko ibintu yakoze utabishima yaba atari umugabo,… Abakinnyi ba APR FC kuba barirangayeho kiriya gikombe bakakibatwara, njye ku giti cyanjye mbasabiye inkoni ijana, buri mukinnyi agakubitwa inkoni ijana.”
Mu kwezi kwa Karindwi nibwo azasimbuka nyuma yo gusimbuka Ibere rya Bigogwe azahita ahakorera n’indirimbo kugira ngo agaragaze ko agikomeye nta kibazo na kimwe yagize.
Ibere rya Bigogwe Gakumba Partrick azasimbuka
Ikiganiro kirambuye na Super Manager
)
Ibitekerezo