Perezida w’ikipe ya Gasogi United, KNC avuga ko ikipe ya Gicumbi FC ari yo yikozeho bituma itsindwa nyuma y’ibikorwa bya gipfumu yagaragaje ku mukino wa waraye ubahuje.
KNC ntiyemeranya n’iyi kipe ya Gicumbi FC ivuga ko yibwe mu mukino w’umunsi wa 10 waraye ubahuje kuri Stade Regional bakayitsinda 1-0.
N’ubwo iyi kipe yikomye imisifurire, KNC we avuga ko iyi kipe ari yo yizize ijya kwizerera mu mbaraga z’abapfumu bo bakizera umupira wabo.
Yagize ati“Gicumbi ubwayo yivanye mu mukino, kuza wirirwa ufata imyanda, uzi ibyabereye hano mbere y’umukino, ahubwo muzajye muvuga n’ibintu mubanze mubirebe, bazanye umwanda unuka bashaka kubisuka ku bashinzwe umutekano, inzembe bashyira mu kibuga, babanje gukora imihango yabo ya gipfumu, bo baje bizeye abapfumu kuruta gukina, bizeye abapfumu twe twizera umupira dukina.”
Ku kijyanye no kuba yarakanze abasifuzi, yabihakanye yivuye inyuma aho yavuze ko adategeka abasfuzi cyane ko atajya anabavugaho.
Yagize ati“ariko reka mbabaze ikibazo kimwe, njyewe ntegeka abasifuzi? Mu buzima bwanjye ntabwo mvugisha abasifuzi sinjya n’anabavuga ubu ngubu, gahunda yanjye simvuga abasifuzi rwose kuko barabimpaniye.”
KNC yasabye ko inzego zibishinzwe zakurikirana ibyo Gicumbi yaraye ikoreye i Nyamirambo bakaba bahanwa kuko mu mupira wo mu Rwanda gukoresha imigenzo ya gipfumu bitemewe ahubwo bihesha isura mbi umupira wo mu Rwanda.

Ibitekerezo