Uwagombaga kuduha intsinzi yayitwimye ashobora kuba hari indi gahunda yari ariho- Camarade yikomye bikomeye abasifuzi
Nyuma y’umukino w’umunsi wa 10 ikipe ya Gicumbi FC yaraye itsinzwemo na Gasogi United 1-0, umutoza w’iyi kipe yikomye imisifurire cyane aho yavuze ko bamusifuriye nabi nkana bitewe no gutinya KNC.
Nyuma y’uyu mukino wabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo, Camarade aganira n’itangazamakuru yavuze ko umukino wagenze nabi kuko abasifuzi bamwibye.
Yagize ati“umukino wagenze nabi, ndashimira abakinnyi banjye bakoze ibyo basabwaga ariko uwagombaga kuduha intsinzi yayitwimye ashobora kuba yaje hari ikindi yateguye, ni ukwihangana tugategura indi mikino, wenda natwe nitubasha gutegura nk’uko abandi babigenza tuzatsinda.”
Yakomeje agira ati“mwe ntabwo mwarebye umupira, igice cya mbere ntacyo mwabonye, igice cya kabiri ntacyo mwabonye? Urimana penaliti 2, uraza gusifura iki niba wimanye penaliti 2. Birashoboka ko wenda atibye, icya mbere ashobora kuba atabibonye, icya 2 ashobora no kuba yabikoze nkana.”
Yakomeje avuga ko abasifuzi basigaye basifura bafite ubwo bwa KNC (perezida wa Gasogi) ngo kubera ko yakanze abantu.
Yagize ati“KNC yakanze abantu ku buryo bumva ko gusifura penaliti ya KNC ari ikibazo. Uyu ntabwo ari umupira turimo gukina, ntabwo wakina umupira nk’uyu ng’uyu umusifuzi akwima penaliti 2 ngo uvuge ngo uratera imbere, uratera imbere ute?”
Banamwana Camarade avuga ko yatsinzwe uyu mukino bitewe n’imisifurire mibi, gusa ngo ntibagiye gucika intege barakomeza bategure amanota 3 bazayabona mu mikino iri imbere.

Ibitekerezo