Siporo

Urunturuntu muri Musanze FC mbere yo guhura na Kiyovu, umutoza n’ubuyobozi ntibavuga rumwe

Urunturuntu muri Musanze FC mbere yo guhura na Kiyovu,  umutoza n’ubuyobozi ntibavuga rumwe

Umutoza wa Musanze FC, Umunya-Misiri Ahmed Adel yashwanye n’ubuyobozi bw’iyi kipe nyuma yo kutumvikana ku buryo ikipe izakinamo na Kiyovu Sports ku Cyumweru.

Musanze FC izakira Kiyovu Sports kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru tariki ya 7 Gicurasi 2023, ni mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona ya 2022-23, umukino Kiyovu Sports ya mbere isabwa gutsinda kugira ngo ikomeze ikoze imitwe ku gikombe cya shampiyona.

Bivugwa mu myitozo itegura uyu mukino ubuyobozi bwa Musanze FC bwasabye umutoza kwerekana uko ikipe izakina, ni nyuma yo kutishimira gukurwamo na Mukura VS mu gikombe cy’Amahoro.

Habayeho impaka zishingiye ku kuba uburyo umutoza azakinishamo ikipe atari bwo bifuza, bamwereka ibyo bifuza ariko we abitera utwatsi.

Nyuma yo kubyanga, ubuyobozi bwahise mubuza gukoresha imyitozo y’ejo hashize ku wa Kane ikaba yarakoreshejwe na Nyandwi Indrissa usanzwe yongerera abakinnyi imbaraga.

Ahmed Adel akaba yari ku kibuga ariko ntabwo yari yemerewe kugikandagiramo yari nk’abafana basanzwe.

Uku kugirana ikibazo n’ubuyobozi bwa Musanze FC bishobora gushyira akazi ke mu kaga aho amakuru avuga ko n’umunyamabanga w’iyi kipe, Ibrahim wamuzanye atamwumva ndetse akaba na we yaramaze kumukuraho amaboko. Bivugwa ko ubwo iyi shampiyona izaba irangiye bazahita batandukana nta masezerano azongererwa.

Ahmed Adel ntiyumvikana n'ubuyobozi bwa Musanze FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top