Siporo

APR FC yatandukanye n’abandi bakinnyi batatu

APR FC yatandukanye n’abandi bakinnyi batatu

APR FC yamaze gufata umwanzuro wo gutandukana na bamwe mu bakinnyi bayo bari basoje amasezerano barimo n’umunyezamu Ishimwe Pierre wari umunyezamu wayo mbere.

Mu rwego rwo kwitegura umwaka w’imikino wa 2026-27, APR FC yakoze isuzuma ibona hari abakinnyi itashimye umusaruro wayo ihitamo gutandukana nabo, ku ikubitiro yatandukanye n’abakinnyi batatu b’abanyamahanga barimo Aliou Suane, Mahamadou Lamine Bah na Mamadou Sy.

Kuri ubu abatahiwe ni abakinnyi b’abanyarwanda, iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu ikaba itazakomezanya n’umunyezamu Ishimwe Pierre wakuriye mu bato b’iyi kipe.

Abandi bakinnyi ni rutahizamu usatira anyuze ku mpande, Mugisha Gilbert wari warinjiye muri APR FC muri 2021.

Amakuru kandi avuga ko APR FC yicaranye na Denis Omedi wari usigaje amasezerano y’amezi atandatu bahitamo gutandukana.

Bivugwa ko uyu rutahizamu w’Umugande yegereye APR FC ababwira ko afite ikipe yo muri Oman imwifuza maze iyi kipe nayo ihitamo kumworohereza ngo abe yagenda yemera kumurekura.

Undi mukinnyi APR FC yifuza gutandukana na we ni Niyibizi Ramadhan ariko ntabwo barumvikana kuko uyu mukinnyi wakiniye amakipe nka Etincelles na AS Kigali arimo yifuza amafaranga menshi APR FC itaremera kuyatanga.

Mugisha Gilbert yatandukanye na APR FC
Denis Omedi yasabye APR FC ko batandukana
Ishimwe Pierre yatandukanye na APR FC
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top