Siporo

Ishimwe Christian wari mu biganiro na Rayon Sports, yasubiye muri APR FC

Ishimwe Christian wari mu biganiro na Rayon Sports, yasubiye muri APR FC

Ishimwe Christian wifuzwaga na Rayon Sports ndetse bari mu biganiro, yamaze gusinyira ikipe APR FC aho agiye gusimbura Niyomugabo Claude utarumvikanye na yo kukongera amasezerano.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, APR FC yatangaje ko Ishimwe Christian yagarutse mu rugo agiye gukomezanya nayo mu myaka iri imbere.

Yagize iti "APR FC yishimiye kubamenyesha ko yasinyishije Ishimwe Christian avuye muri Police FC. Intare yagarutse kandi ni bwo tugitangira."

APR FC yaherukaga gutandukana na Ishimwe Christian muri 2024 ubwo yajyaga muri Police FC nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri yari ayimazemo.

Kugarura Ishimwe Christian, bivuze ko APR FC yaba yamaze kunaniranwa na kapiteni wayo Niyomugabo Claude bivugwa yayiciye amafaranga menshi, gusa uyu mukinnyi ngo ashobora kwerekeza mu Misiri.

Ishimwe Christian akaba asubiye muri APR FC mu gihe Rayon Sports yarimo ikora ibishoboka byose ngo ibe yamusinyisha ariko birangira itewe gapapu.

Ishimwe Christian yagarutse muri APR FC
Yifuzwaga na Rayon Sports
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top