Siporo

Police FC yisubiyeho igarura uwo yirukanye

Police FC yisubiyeho igarura uwo yirukanye

Nyuma yo kumutangaza mu bakinnyi itazakomezanya nayo, Police FC yamaze kwemeza ko yongereye amasezerano myugariro David Chimezie.

Tariki ya 8 Kamena 2026 ni bwo Police FC yatangaje ko itazakomezanya n’abakinnyi bagera kuri barindwi barimo na David Chimezie.

Bivugwa ko uru rutonde rw’aba bakinnyi ari umutoza Ben Moussa warutanze cyane ko yari akiri mu mibare y’iyi kipe.

Gusa bikavugwa ko bamwe bagiranye ibibazo bwite ari nayo mpamvu batakinaga.

Nyuma y’uko batandukanye n’umutoza, iyi kipe yagiye igerageza kugira bamwe muri aba bakinnyi igarura ari nabwo bumvikanaga na myugariro ukomoka muri Nigeria, David Chimezie.

Binavugwa ko iyi kipe yagerageje kuvugana na Henry Msanga urimo wifuzwa cyane na Rayon Sports.

David Chimezie yongereye amasezerano nyuma y’uko Nsabimana Eric Zidane, Iradukunda Simeone na Niyongira Patience nabo bongereye. Iyi kipe kandi yasinyishije Valua Byishimo imukuye muri Bugesera FC.

Bongereye amasezerano David Chimezie
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top