Siporo

Uko umunyezamu wa Kiyovu Sports arimo kuba umugisha ku bakinnyi b’Abanyarwanda

Uko umunyezamu wa Kiyovu Sports arimo kuba umugisha ku bakinnyi b’Abanyarwanda

Umunyezamu wa Kiyovu Sports, Desire Bienvenue Djaoyang James arimo gufasha bamwe mu bakinnyi b’Abanyarwanda kuba bajya gukina hanze y’u Rwanda.

Uyu munyezamu ukomoka muri Cameroun akaba ari ku mwaka we wa kabiri muri Kiyovu Sports yagezemo avuye muri Vision FC yari imanutse mu cyiciro cya.

Uyu munyezamu bitewe n’aho yagiye anyura hose, yagiye ahura n’abashinzwe gushakira abakinnyi isoko benshi.

Ageze muri Kiyovu Sports yabone harimo abakinnyi bakiri bato kandi bafite impano, yatangiye kubegera ababaza niba yabafasha akabahuza n’abantu babafasha kujya gukina i Burayi.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko ari we wafashije Niyo David kuba yajya gukina muri Ukraine mu ikipe ya NK Veres Rivne.

Bivugwa ko uyu munyezamu yamuhuje n’uwamufashije kubona iyi kipe yerekejemo.

Si ibyo gusa, amakuru avuga ko ari na we urimo gufasha Uwineza Rene na we ukinira Kiyovu Sports kuba yajya mu gukina hanze.

James Desire arimo gufasha abakinnyi b'abanyarwanda kuba bajya gukina hanze y'u Rwanda
Bivugwa ko yafashije Niyo David kujya muri Ukraine
Ngo ari mu bantu barimo gufasha Uwineza Rene
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top