Hari ibyo adasoje! Yinjiye muri APR ari umwana agiye ari umugabo, Niyomugabo Claude azibukirwa kuki?
Biragoye kubyumva hari n’abameze nk’aho bakirota, ntawatekerezaga uyu mwaka Niyomugabo Claude, akaba yari kapiteni wa APR FC bashobora gutandukana.
Ni umukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, yari amaze imyaka 7 muri APR FC, ntacyo atayihaye uretse kuyigeza mu matsinda y’imikino Nyafurika, ideni avuga ko afitiye APR FC ndetse kutabigeraho ari igihombo.
"Iryo ni ryo deni mfitiye APR FC, ariko kubera Imana tuzabikora, n’ariya makipe ajyayo aba yarahereye hasi. Ndamutse nyivuyemo ntayigejeje mu matsinda ni ikintu nazahora nicuza." Niyomugabo Claude mu minsi ishize aganira n’ikinyamakuru ISIMBI
Ayisohotsemo atabashije kubigeraho, gusa benshi mu bakunzi b’iyi kipe bemeza ko ibyo atabahaye atari ibyo yari afite.
Ku mugoroba w’ejo hashize ni bwo APR FC yemeje ko itazakomezanya na Niyomugabo Claude, ni nyuma y’uko batigeze bumvikana ku ngingo yo kongera amasezerano, aho uyu mukinnyi bivugwa yifuzaga ibyo iyi kipe itabona.
Gusa amakuru avuga ko afite itike y’indege mu cyumweru gitaha agomba kwerekeza mu Misiri kurangizanya n’imwe mu makipe yaho.
Abamwegereye kandi bavuga ko we abona igihe cyo gusohoka akajya gukina hanze y’u Rwanda ari iki.
Yinjiye muri APR FC ari umwana, ayisohotsemo ari umugabo
Iyi nkuru ya Niyomugabo Claude muri APR FC itangira 2019 ubwo umwana w’imyaka 21 yavuye muri AS Kigali yerekeza mu ikipe y’Ingabo z’Igihugu.
Ntabwo mu minsi ya mbere byamworohereye kuko ku mwanya we yahasanze Imanishimwe Emmanuel Mangwende, wari umukinnyi ntakorwaho cyane ko no mu ikipe y’igihugu yabanzagamo.
Nyuma y’imyaka ibiri, Mangwende agiye muri FAR Rabat nibwo Claude yabaye umukinnyi ntasimburwa kugeza anabaye kapiteni wa APR FC.
Ubwitange, ishyaka, umurava n’imbaraga ni byo byamurangaga igihe cyose ari mu kibuga.
Ni umukinnyi wari indwanyi, kwemera gutsindwa kuri we ntabwo byari amahitamo, ibi byamufashije kwigarurira imitima y’abakunzi ba APR FC ku buryo yari umwe mu bakinnyi bayo bakunzwe.
Gucokoza umukeba Rayon Sports, kumwishongoraho yaba mu kibuga no hanze yacyo ni kimwe mu byo azahora akundirwa.
Ni umukinnyi wari utuje, ufite ikinyabupfura bigoye kumva hari uwo bagiranye ikibazo.
Ku myaka 21 ni bwo yinjiye muri APR FC akaba ayivuyemo ku myaka 28 afite ibigwi byinshi bimuherekeje.
Umubaga mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga akaba umwe mu bayobozi b’icyubahiro ba APR FC, yigeze kumubwira ko na we ari ’CDS’, abakinnyi ayoboye ari ingabo ze kandi bishimiye uburyo aziyoboye, bigaragaza uburyo yari abanye n’iyi kipe.
Niyomugabo Claude ni umwe mu itsinda ry’abakinnyi ba APR FC banditse amateka yo kumara imikino 50 badatsinzwe muri Shampiyona.
Avuye muri APR FC nk’intwari, kuva yayigeramo nta y’indi kipe izi uko gutwara igikombe cya Shampiyona bisa, kuko yayifashije kwegukana ibikombe 7 bya Shampiyona byikurikiranya.
Yanayihesheje kandi ibikombe bibiri by’Amahoro ndetse n’Igikombe kimwe kiruta ibindi.

Ibitekerezo