Siporo

Urujijo ku ibaruwa ya Rugwiro! Umukinnyi umwe kuri umwe babonanye na Sadate, bamwe amafaranga bayararanye

Urujijo ku ibaruwa ya Rugwiro! Umukinnyi umwe kuri umwe babonanye na Sadate, bamwe amafaranga bayararanye

Ku munsi w’ejo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwakomeje igikorwa cyo kubonana na buri mukinnyi w’iyi kipe baganirizwa ku kibazo cy’ibirarane bafitiwe n’uburyo bazenda bishyurwa.

Ku biro bya MK Card, ari n’aho Rayon Sports ikorera ibikorwa byayo bya buri munsi, perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate kuva tariki ya 22 Kanama 2020 kugeza ku munsi w’ejo yagiye abonana n’abakinnyi b’iyi kipe, gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko abakinnyi barimo Nshimiyimana Amran na Rugwiro Herve batigeze bahakandagira.

FERWAFA iheruka gutanga icyiciro cya mbere cy’amafaranga angana na miliyoni 14 yatanzwe na FIFA mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19, ni amwe mu bafaranga Rayon Sports irimo kwifashisha ikemura ibi bibazo.

Munyakazi Sadate yabonanye na buri mukinnyi w’iyi kipe bakabanza bakumvikana ideni ikipe imufitiye, bitewe n’amafarana ahari umukinnyi akerekwa amafaranga ari bwishyurwe ndetse n’ayo ikipe imusigayemo agasinyirwa igihe azayishyurwa, benshi bahawe mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Amakuru ISIMBI yamenye kandi ni uko abakinnyi barimo Sugira Ernest na Kayumba Soter baraye babonye amafaranga yabo, abandi bakaba bayategereje uyu munsi.

Urujijo ku ibaruwa ya Rugwiro Herve

Ku munsi w’ejo ni bwo kandi hasohotse ibaruwa kapiteni w’iyi kipe, Rugwiro Herve yandikiye ubuyobozi bw’ikipe abumemenyesha ibibazo abakinnyi bafite ndetse anabushinja uburangare mu kubikemura.

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana na bamwe mu bakinnyi, bavuze ko batunguwe n’ibaruwa kapiteni wa bo yanditse kuko bo bari mu biganiro n’iyi kipe ibereka uburyo igiye kugenda ibishyura ibirarane byabo.

Mu kiganiro n’umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul, yavuze ko n’ubuyobozi nabwo bwatunguwe n’iyi baruwa kuko bazi ko kugeza ubu nta mukinnyi wabo ufite ikibazo.

Yagize ati“twari twabemereye ko ikirarane cy’ukwezi kwa 3 tugomba kukibahemba bitarenze ibyumweru 2 kandi ejo barayahawe, ibyo kwishyurwa ukwezi 4 kugeza mu kwa 8 twumvikanye ko abakinnyi batazabona umushahara kuko na bo ntabwo bakoreye ikipe bitewe na COVID-19. Natwe iyo baruwa yaradutunguye cyane kuko kugeza ubu uburyo abakinnyi bacu babayeho tubuzi, twebwe abakinnyi bacu tuzi uko babayeho, biriya bibazo kapiteni wa bo yagarageje ntabyo bafite.”

Jean Paul kandi akaba yasobanuye ko kugeza ubu mu bakinnyi ba Rayon Sports nta n’umwe bafitanye ikibazo kuko bamaze kwishyurwa ndetse n’abo basigayemo igice bamaze kubwirwa igihe bazishyurirwa asigaye.

Abakinnyi batunguwe n'ibaruwa ya Rugwiro Herve
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • alias
    Ku wa 2-09-2020

    Ibyo rugwiro yakoze surugero rwiza yatanze kubo ahagarariye nka caotaine,ntvwo ibibaxo bikemukira mu itangazamakuru,ikindi nta maturite afite kuko yiyibagije ko rayon akinira ikura amafranga kubibuga yakinnye yari kwigangana ikipe igakomeza gukora iyo bwabaga,namwe bafana nimwe mwakagobotse ikipe mubihe nkibi ubwinshi bwanyu ntacyo bubamariye uretse kwirirwa muvuza induru kukarubanda

  • Rwandan
    Ku wa 2-09-2020

    Ntakibazo bafite? Ntanumwe ufite ikibazo? Noneho Rugwiro sumuntu cg sumukinyi wa Rayon? Bagabanye kubeshya bemere ko harikibazo nibwo kizacyemuka. Ntabwo RUGWIRO yakwandika biriya bibazo bidahari kdi yavuzeko hahamagawe bamwe. Nigute wahamagara abakinyi 5 utarahamagara Captain wabo?

IZASOMWE CYANE

To Top