APR yifatiye ku gahanga FERWABA ku bihano byafatiwe abakinnyi bayo yerekana amakosa yakoze
APR BBC ntiyemera uburyo ibihano byafatiwe abakinnyi bayo Axel Mpoyo na Ntore Habimana byakozwemo kuko bari banitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu bashinjwa kwanga.
Tariki ya 22 Kamena 2026, ni bwo Ishyirahamwe ry’Umikino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryahagaritse Ntore Habimana na Axel Mpoyo mu bikorwa byose bya Basketball mu gihe cy’umwaka kubera kutitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu.
FERWABA yavuze ko aba bakinnyi barekuwe n’ikipe yabo mu mu mwiherero w’ikipe y’igihugu yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikokmbe cy’Isi ‘FIBA Basketball World Cup African Qualifiers ariko ntibabikore.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umunyamabanga wa APR BBC, Salongo Eric yavuze ko batemera ko abakinnyi banze kwitabira umwiherero.
Ati "Abakinnyi ntabwo bigeze banga kwitabira. Iki kibazo kivuka nka APR twaracecetse kuko habayemo kwihuta mu gufata umwanzuro.”
Yakomeje avuga ko aba bakinnyi igihe imyitozo yagombaga gutangira aba bakinnyi bari ku myitozo nubwo batakoze kubera uburwayi.
Ati "Abakinnyi APR BBC yari yabarekuye ngo bagere ku kibuga tariki ya 20 Kamena. Nubwo batakoze imyitozo kubera ibibazo by’ubuzima ariko icyo gihe bari bahari, ni ikimenyetso cy’uko bumviye ikipe yabo yabarekuye."
Yakomeje avuga ko FERWABA yakoze amakosa yo kuvugana n’abakinnyi batamenyesheje ikipe bakinira ibintu binyuranyije n’ibyemejwe mu Nteko Rusange, ndetse avuga ko n’abakinnyi babahannye kuko bavuganye na FERWABA batabizi.
APR BBC isanga abakinnyi bayo barahaniwe ikosa batakoze bityo basabye ko bababarirwa ariko inshuro zose bandikiye iri Shyirahamwe ntibasubizwa, gusa hari inama izahuza impande zombi tariki ya 8 Nyakanga 2026.

Ibitekerezo