Uriya ni umuntu udasanzwe rwose, sinzi ukuntu nabikubwira - Blaise Itagashika agaruka kuri Gen James Kabarebe
Itangishaka Blaise, umukinnyi wa APR FC avuga ko umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe ari umuntu udasanzwe ufite umuntima wo gufasha buri umwe ugiye amugana.
Byagorana ko wagirana ikiganiro n’umusiporutifu cyane cyane mu mupira w’amaguru ngo agisoze adashimiye Umujyana wihariye wa Perezida Kagame mu by’umutekano, akaba umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen James Kabarebe.
Ni umugabo ugira umutima mwiza ndetse akaba akunda gufasha abakinnyi n’iyo baba badakinira APR FC.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, Blaise Itangishaka yavuze ko impamvu ashimwa na buri wese ari uko ari umuntu udasanzwe, umuntu wese umusanze aramufasha.
Ati "Uriya ni umuntu udasanzwe rwose, sinzi ukuntu nabikubwira kuko ni umusiporutifu, dukuyeho kuba ari perezida w’icyubahiro wa APR FC, uwo ari we wese umusanze w’umusiporutifu tureke no kuvuga mu mupira w’amaguru, no mu buzima busanzwe umuntu wese umusanze aramufasha."
Yakomeje kandi avuga ko uretse n’abasiporutifu, n’umuntu usanzwe iyo amwegereye amufasha bitewe n’ikibazo afite.
Ati "Icyo kibazo ntabwo wakibaza umusiporutifu gusa n’umuntu usanzwe, mu buzima busanzwe wakimubaza yakibonera igisubizo kuko ni umugabo ugira umutima mwiza wumva ko yafasha umuntu bitewe n’ikibazo afite."
Gen James Kabarebe ni abakinnyi benshi yagiye afasha yaba abari abfite ibibazo nk’imvune akabavuza nka Faustin Usengimana, Blaise Itangishaka. Ni benshi yubakiye barimo n’uheruka gukora ubukwe umwaka ushize, Byiringiro Lague wakiniraga APR FC ubu akaba yaramaze gusinyira Sanvikens IF.

Ibitekerezo
kadafi hajj
Ku wa 7-03-2023kabarebe hejuru cynbbb
Bonaventute
Ku wa 5-03-2023Hano dukunda ibiganiro mutugezaho
Bonaventute
Ku wa 5-03-2023Hano dukunda ibiganiro mutugezaho