Kimenyi Yves wahoze ari umunyezamu mu makipe akomeye mu Rwanda, yanenze uburyo amakipe yo mu Rwanda aguramo abakinnyi aho arekura abakinnyi bamaze kumenyera imikinire y’ikipe ikazana abashya.
Ibi yabigarutseho mu igihe amakipe mu Rwanda ahuze arimo gusinyisha abakinnyi azifashisha mu mwaka w’imikino utaha.
Kimenyi Yves abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko amakipe yo mu Rwanda asekeje aho kongera amasezerano abakinnyi yari isanganywe, bazi imikinire y’ikipe ahitamo kubatakaza.
Ati "Ariko amakipe yo mu Rwanda arasekeje cyane, ni gute arekura abakinnyi bamaze kumenya system y’ikipe warangiza ukareka kubaha amasezerano mashya, ahubwo ukajya gushaka abandi bashya bakaza gutangira wa mushinga mwavuze ko mushaka kugeraho umwaka ushize."
Yakomeje yibaza niba ari we utaza ibya ruhago cyangwa ari ruhago y’u Rwanda idashaka guhinduka kuko bigoye kubona ahandi buri mwaka ikipe imwe igura abakinnyi barenga batanu.
Ati "Ko abenshi muvuga ko mureba imikino y’ahandi badusize sinari nabona buri mwaka bagura abakinnyi bashya barenga 5, ariko inaha mbona amakipe agura abakinnyi barenga 10 buri mwaka, ninjye utazi ibya ruhago cyangwa ni umupira wacu udashaka guhinduka?"
Kimenyi Yves wakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na AS Kigali avuze ibi mu gihe hari impaka nyinshi muri Rayon Sports uburyo irimo gusinyishamo abakinnyi.
Ubu iyi kipe imaze gusinyisha abakinnyi barindwi bashya mu gihe hari abasoje amasezerano banayifashije yanze kongerera.
Aba baje basanga 8 yari yasinyishije mu kwezi kwa Mbere (benshi yahise ibirukana) uyu mwaka, baje basangamo abandi barenga 6 bayisinyiye mu mpeshyi y’umwaka ushize.

Ibitekerezo
Muhozi samut
Ku wa 11-06-2026Abo avuga bagejeje ayo makipehehe ukora ibyazi annya ahetse bareke bakore ibyo bashaka
Muhozi samut
Ku wa 11-06-2026Abo avuga bagejeje ayo makipehehe ukora ibyazi annya ahetse bareke bakore ibyo bashaka
Jeanpaul
Ku wa 10-06-2026Umukinnyi nibauifuza kugenda bimuhatabamureke agekugeragezamahirwe ahandiyifuza