Umuhungu w’imfura wa Zari Hassan, Pinto yagaragaje ibyishimo nyuma yo kubatizwa, anasangiza abantu urugendo rwo kwizera avuga ko rwamukuye mu buzima bwo kumva yazimiye no kubura icyerekezo.
Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, Pinto agaragara ari kubatizwa mu muhango wabereye mu rusengero asengeramo.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yavuze ko imyaka ibiri ishize ari bwo yafashe icyemezo cyo kwakira Yesu Kristo mu buzima bwe, nubwo icyo gihe atari asobanukiwe neza icyo byari bisobanuye.
Yagize ati "Ninjiye mu rusengero numva nacitse intege, ntazi aho ubuzima bwanjye bwerekeza. Umushumba yavuze ko ushaka kwakira Kristo azamura ukuboko, nanjye mpita mbikora. Icyo nibuka gusa ni uko nabwiwe ko ibyaha byanjye bibabariwe kandi ko Yesu ankunda."
Pinto yavuze ko nyuma y’icyo cyemezo yashyizwe mu itsinda ry’abakirisitu ryamufashije gukura mu kwizera, ndetse bamwe muri bo bakamubera nk’umuryango wa kabiri.
Nubwo yari amaze kwakira agakiza, yemera ko igihe kinini yakomeje kubaho ubuzima budahuye neza n’ibyo yigishwaga mu rusengero.
Ati "Namaraga iminsi micye nkiri umukirisitu nyakuri, ubundi ubuzima busanzwe bugakomeza. Ariko abantu twasangiraga urugendo ntibigeze bancira urubanza, ahubwo bakomeje kunshishikariza kwegera Imana."
Uyu musore yavuze ko uko imyaka yagiye ishira, umubano we n’Imana warushijeho gukomera, ava ku rwego rwo kujya mu rusengero gusa agera ku rwego rwo kugira ukwizera ku giti cye kumuyobora mu buzima bwa buri munsi.
Nyuma yo kubona ubutumwa bw’umuhungu we, Zari Hassan na we yagaragaje amarangamutima ye, amushimira ku cyemezo yafashe.
Ati "Mwana wanjye, mwana wanjye! Reba uburyo Imana ari nziza."
Pinto ni umwe mu bana ba Zari Hassan bakunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga. Mu minsi ishize, uyu munyamideli n’umushoramari yari yanaburiye abagore n’abakobwa bakomeje kugerageza kwegera umuhungu we, avuga ko amaze gukura kandi ko hari benshi bamugaragariza inyota yo kumwiyegereza.

Ibitekerezo