Siporo

Mu mukino wabonetsemo imituku 3, Mexico yatangiye Igikombe cy’Isi itsinda Afurika y’Epfo (AMAFOTO)

Mu mukino wabonetsemo imituku 3, Mexico yatangiye Igikombe cy’Isi itsinda Afurika y’Epfo (AMAFOTO)

Mu mukino ufungura Igikombe cy’Isi cya 2026 wabonetsemo amakarita atatu atukura, Mexico yatangiye itsinda Afurika y’Epfo ibitego bibiri ku busa.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kamena 2026 ni bwo Igikombe cy’Isi cya 2026 cyatangiye.

Kikaba kugomba kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

Ibirori byo kugitangiza bikaba byabereye muri Mexico, aho byakurikiwe n’umukuno ufungura iri rushanwa wahuje Mexico na Afurika y’Epfo.

Mu birori by’akataraboneka, byarimo abakinnyi mpuzamahanga ni byo byafunguye iki Gikombe cy’Isi.

Umuhanzikazi Shakira na Burna Boy mu ndirimbo ’Dai Dai’ bakoreye iki Gikombe cy’Isi cya 2026, ni bamwe mu batanze ibyishimo bikomeye.

Umukino ufungura iri rushanwa Mexico yari imbere y’abafana bayo, yatangiye ishyira igitutu kuri Afurika y’Epfo yagaragazaga guhuzagurika cyane.

Iyi kipe iba yanatsinzwe hakiri kare ku munota wa gatanu w’umukino ubwo umunyezamu wayo, Ronwen Williams yakuragamo umupira ukomeye wa Raul Jiminez.

Gusa ntabwo byatinze kuko ku munota wa 8, ku makosa y’ubwugarizi n’umunyezamu ba Afurika y’Epfo, Mexico yatsinze igitego cya mbere cyatsinzwe na Julian Quinones ku ishoti yatereye inyuma gato y’urubuga rw’amahina.

Mexico yakomeje gukina ndetse ubona irimo kurusha Afurika y’Epfo, gusa ntabwo yarimo irema amahirwe afatika yavamo ibitego.

Ku munota wa 34, Afurika y’Epfo iba yatsinzwe igitego cya kabiri ariko umunyezamu abyitwaramo neza.

Guhera ku munota wa 40, Mexico yongeye gushyira igitutu kuri Afurika y’Epfo ndetse irema amahirwe menshi.

Harimo nk’umupira wo ku munota wa 42 wa Julian Quinones wakubise igiti cy’izamu, ibi byakurikiraga irindi shoti yari amaze gutera bakarigarua.

Ibi byakurikiwe n’andi mashoti ya Jesús Gallardo na Brian Gutiérrez ariko bayakuramo.

Amahirwe Afurika y’Epfo yabonye akomeye muri iki gice cya mbere umuntu yavuga ni ku munota wa 45 ubwo Mbekezeli Mbokozi yageragezaga ishoti rikomeye ariko umunyezamu Raúl Rangel awukuramo. Bagiye kuruhuka ari 1-0.

Afurika y’Epfo yatangiye igice cya kabiri nabi kuko ku munota wa 50 yahise ibona ikarita itukura yahawe Yaya Sithole ku ikosa yakoreye Brian Gutiérrez.

Mexico yakomeje gukina ubona ko isaha n’isaha iza gutsinda igitego cya kabiri, yaje kukibona ku munota wa 67 gitsinzwe na Raúl Jiminez ku mupira wari uhinduwe na Riberto Alvardo.

Afurika y’Epfo yagize umunsi mubi, yaje guhabwa ikarita y’umutuku y’indi yahawe Themba Zwane winjiye mu kibuga asimbura ku ikosa yakoreye Roberto Alvardo.

Ku munota wa 2 w’inyongera ku minota itanu bari bongeyeho, Mexico nayo yahawe ikarita itukura kuri kapiteni wayo, Cesar Montes ku ikosa yakoreye Khuliso Mudau.

Undi mukino wo mu itsinda A, uteganyijwe saa 4:00’ (saa kumi za mu gitondo) urahuza South Korea na Czechia.

Umukino waje kurangira Mexico iwutsinze n’ibitego bibiri ku busa.

Byari ibirori by'agatangaza
Burna Boy na Shakira batanze ibyishimo
Abafana ba Mexico bari babukereye
Mexico yarushije cyane Afurika y’Epfo
Ikosa Yaya Sithole yakoreye Brian Gutiérrez
Yahise ahabwa ikarita itukura
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top