Umwenda yari abereyemo banki, guhakana ayo yishyuwe mbere, bimwe mu byatindije iyishyurwa ry’ideni rya Minnaert
Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko bimwe mu byatindije ideni ry Ivan Minnaert harimo kuba uyu mutoza yarashakaga ko yishyurwa hadakuwemo amafaranga yahawe, ibi bikiyongera ku ideni yari afitiye banki.
Ivan Minnaert wahoze ari umutoza wa Rayon Sports, yayiregaga kumwirukana binyuranyije n’amategeko, tariki ya 15 Nzeri 2020, Ivan Minnaert yahuye n’uwari umuyobozi wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate bumvikana uburyo azishyurwa amafaranga ye, aho bemeranyijwe mu bice bitatu.
Igice cya mbere cyabaye ako kanya(Bivugwa ko yishyuwe ibihumbi 7 by’idorali bisanga ibihumbi 2 yari yarahawe mbere)ubu akaba arimo arishyuza miliyoni 6.1 z’amafaranga y’u Rwanda.
Igice cya kabiri kikaba cyaragombaga kwishyurwa bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2021 ni mu gihe icya gatatu ari tariki ya 31 Werurwe 2021 hakiyongeraho 5% by’inyungu.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko nyuma y’uko iyi kipe inaniwe kwishyura igice cya mbere cyo ku wa 31 Mutarama 2021, bicaranye na Ivan Minnaert kugira ngo harebwe uburyo yakwishyurwa mu byiciro ariko ntiyabikozwa avuga ko ahubwo ayashaka yose.
Yakomeje avuga ko kumwishyura byaje gutinda bitewe n’uko uyu mutoza yifuzaga ko yishyurwa hadakuwemo amafaranga yahawe mbere.
Ati“Ikindi ni uko yishyuzaga ashaje kwirengagiza ayo yishyuwe, ibyo nabyo byatumye binatinda gato kuko hari miliyoni n’ibihumbi magana atanu twamuhaye mbere tukigera ku buyobozi, yishyuzaga adashaka ko tuyakuraho, twaje kumwereka byose uko bimeze ariko urumva ko byagendaga binatinda, nyuma yaje kubona ko ntakundi ko amafaranga ahari twayamuhaye yemera ko tuyakuramo.”
Ikindi kibazo cyatumye bitinda harimo kuba uyu mutoza yari afitiye ideni banki ariko bakaba bari batabizi babimenya igihe cyo kumwishyura kigeze.
Ati“Tugiye no kumwishyura banki zirahamgara yari afitiye ideni kandi Rayon Sports yamusinyiye ko igomba gucisha imishahara ye yose n’amafaranga yose muri iyo banki, tugiye kumwishyura iyo banki irahamagara iravuga ngo nyamuna dore amasezerano twasinye amafaranga ye agomba guca hano, ibyo na byo birongera kugira ngo tubimenye, dushake impapuro, tuganire nawe[Minnaert] abyumve ibyo nabyo bitwara undi mwanya ariko birangira impande zose zumvikanye.”
Bivugwa ko Ivan Minnaert yari afitiye ideni Banki ya Kigali, akaba yararifashe nyuma yo kumvikana na Rayon Sports ko izajya inyuza amafaranga ye yose muri iyi banki.
Ku wa Gatatu tariki ya 3 Werurwe 2021, nibwo Ivan Minnaert yemeje ko Rayon Sports yamaze kumwishyura amafaranga yose yari imurimo.

Ibitekerezo